Niger yahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Niger yatangaje ko Leta y’icyo gihugu ihagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare cyari gisanzwe gifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE/EU).

Ubutegetsi bwa Niger bwahagaritse ubufatanye na EU
Ubutegetsi bwa Niger bwahagaritse ubufatanye na EU

Mu itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanya y’igihugu cya Niger yashyize ahagaragara ivuga ko ihagaritse amasezerano yasinywe na Leta ya Niger na EU ajyanye n’ubutumwa bwiswe ‘mission civile européenne «EUCAP Sahel Niger»’, bari basanzwe bafatanyamo kuva mu mwaka wa 2012.

Minisiteri yatangaje kandi ko “ Leta ya Niger yikuye mu masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare ‘une mission de partenariat militaire de l’UE (EUMPM)’. Ubwo butumwa bwari bwatangijwe muri Gashyantare 2023, bisabwe n’ubuyobozi bwa Niger, kugira ngo bufasha Niger mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yitwaza intwaro.

Kuva Perezida Mohamed Bazoum yahirikwa ku butegetsi ku itariki 26 Nyakanga 2023, abasirkare bayoboye Niger, batangiye guca umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, harimo no kuba barasabye ingabo z’u Bufaransa kuva muri icyo gihugu, bikaba birimo gukorwa kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.

N’ubwo Niger yahagaritse umubano n’u Bufaransa na EU ariko, inkuru ya Le Figaro ivuga ko Niger irimo itsura umubano n’ibindi bihugu birimo u Burisiya.

Ibi bishimangirwa n’uko ku munsi w’ejo tariki 4 Ukuboza 2023, itsinda riturutse mu Burusiya riyobowe na Minisitiri w’ingabo wungirije ryageze i Niamey mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’igisirikare ari nab wo buyoboye Niger.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka