Niger: UNICEF iratabariza abana barenga Miliyoni ebyiri bakeneye ibiribwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riratabariza abana bagera kuri miliyoni ebyiri bo mu Gihugu cya Niger bakeneye ibiribwa kuko umutekano mucye uri muri iki gihugu watumye batabasha kubona ibiryo uko bikwiye.

UNICEF ivuga ko mu gihugu cya Niger ubuzima butarimo kugenda neza nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Bazoum uherutse guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Bazoum ryaje ryiyongera ku bibazo by’umutekano mucye waturukaga ku mitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro bo mu idini ya Islamu muri iki gihugu.

Ibura ry’ibiribwa muri Nigeri rituruka ku byemezo byagiye bifatwa n’ibindi bihugu byo guhagarika ubuhahirane no kugenderana n’iki gihugu nyuma y’uko agatsiko kagizwe n’abasirikare gafashe ubutegetsi kanze kubusubiza mu maboko ya Perezida Muhamed Bazoum.

Abahiritse ubutegetsi muri Niger nabo bafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ku bihugu bitabashyigikiye bituma hari bimwe mu byinjiraga mu gihugu n’ibihasohoka byose bihagarara.

Kuva ubutegetsi bwa Perezida Bazoum bwahirikwa n’agatsiko ka gisirikare umutekano w’iki gihugu wakomeje kugenda nabi kuko hari ibihugu bimwe byafatiye ibihano iki gihugu bikaba byatangiye kugira ingaruka kubagituye.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) riherutse gutangaza ko rihangayikishijwe n’ingaruka zirimo kugera ku baturage ba Niger kubera ibihanobafatiwe n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba.

Zimwe muri izo ngaruka n’izamuka ry’ibiciro n’ibura ry’ibiribwa bituruka ku ifungwa ry’imipaka kuko ibicuruzwa bimwe bidashobora kwinjira muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka