Namibia: Madamu Jeannette Kagame yihanganishije Monica Geingos

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yageze muri Namibia, tariki 10 Gashyantare 2024, aho yagiye gufata mu mugongo Madamu Monica Geingos n’umuryango we, nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob.

Mbere gato yo guhura na Madamu Monica Geingos, Madamu Jeannette Kagame yabanje kwandika ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi.

Uwari Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana tariki ya 04 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba byo muri Namibia aho yari amaze iminsi yivuriza.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, ibinyamakuru birimo na Aljazeera bikaba byari biherutse gutangaza ko Perezida Hage Geingob, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’aho basanze mu mubiri we utunyangingo twa kanseri.

Perezida Hage Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ya kabiri yari kuzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Akimara kwitaba Imana, igihugu cya Namibia cyatangaje ko gitakaje umuyobozi witangiraga abaturage, intwari yaharaniye urugamba rwo kwibohora, wahanze Itegeko Nshinga akaba n’inkingi ikomeye ya Namibia.

Umuhango wo gushyingura Dr. Hage G. Geingob uteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka