Mu mezi 6 gusa abana 289 bishwe n’amazi bagerageza guhunga Afurika - UNICEF

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, abana bagera kuri 289 baturuka mu Majyaruguru y’Afurika bapfuye, abandi bakaburirwa irengero, bagerageza gukoresha inzira y’amazi ngo bagere ku Mugabane w’u Burayi.

Mu mezi 6 gusa, abana 289 bamaze kwicwa n'amazi bahunga Afurika
Mu mezi 6 gusa, abana 289 bamaze kwicwa n’amazi bahunga Afurika

Iyo mibare yatangajwe muri raporo ya UNICEF yasohotse ku itariki 14 Nyakanga 2023, aho UNICEF ivuga ko ukurikije iyo mibare, bigaragara ko abana 11 bapfaga buri cyumweru, kuva umwaka utangiye.

Guhera mu mwaka wa 2018, UNICEF ivuga ko abana babarirwa mu 1500 baturuka muri Afurika, bapfuye bagerageza kwambuka Inyanja ya Mediterane kugira ngo bajye gushaka aho babona umutekano, amahoro ndetse n’imibereho myiza kurushaho.

Muri aya mezi ya vuba aha, abana barimo n’impinja, ni bamwe mu bagiye batakaza ubuzima bwabo bagerageza gukoresha inzira y’amazi ngo bajye mu Burayi, harimo n’abaturuka muri Afurika y’u Burengerazuba bagiye bakoresha indi nzira yo kunyura mu Nyanja ya Atlantique, bashaka kujya mu Bugiriki, cyangwa se mu Birwa bya Canary Espagne.

Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell yagize ati, " Mu gihe bagerageza kujya gushaka umutekano, gusanga imiryango yabo, gushaka ubuzima bwaba bwiza kurushaho, bakajya mu bwato bunyura mu Nyanja ya Mediterane, bamwe bagapfiramo, abandi bakayoba".

Russell yavuze ko uko gupfa kw’abana bagiye mu Nyanja, ari ikimenyetso cyerekana ko hari byinshi bigomba gukorwa mu rwego rwo kurengera abo bana, harimo no kongera ubutabazi mu Nyanja.

Yagize ati, “Hari byinshi bigomba gukorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bituma abana bashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka