Mali: Igisirikare n’ingabo z’amahanga barashinjwa kwica Abasivili

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch- HRW’ ishinja igisirikare cya Mali ndetse n’abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’abacanshuro wa ‘Wagner Group’ kuba barishe abaturage b’abasivili mu bikorwa byabo bitandukanye.

ingabo za Leta ya Mali n'abarwanyi b'abanyamahanga
ingabo za Leta ya Mali n’abarwanyi b’abanyamahanga

HRW ivuga ko ibikorwa byo guhutaza uburenganzira bw’abaturage, byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2022, mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare byo guhangana n’amarwanyi bashingiye ku idini ya kiyisilamu ‘Islamist armed groups’ bari mu Mijyi itandukanye muri Mali.

Uwo muryango wanamaganye iyicarubozo, n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko ndetse no kwangiza imwe mu mitungo y’abasivili.

HRW yagize ati, “Ingabo za Mali, n’abarwanyi bigaragara ko ari abacanshuro bo mu mutwe ukomoka mu Burusiya wa Wagner Group, bishe abasivili bamwe, abandi baburirwa irengero mu gace ko hagati muri Mali”.

Ilaaria Allegrozzi, umushakashatsi wa HRW, yabwiye ikinyamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko Abanya-Mali babaye inzirakarengane, bakisanga mu ngaruka z’urugamba Guverinoma y’icyo gihugu rwo kurwanya imitwe y’abarwanyi.

Kuri uyu wa mbere kandi, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika , Antony Blinken yavuze ko igihugu cye “ cyafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri Mali, bakoranye n’umutwe w’abarwanyi b’Abacanshuro no kuwongerera igihe muri Mali”.

Kuva ubutegetsi bwa Mali bwajya mu maboko y’igisirikare mu 2020 nyuma ya Coup d’Etat, bwakoranye n’u Burusiya mu bijyanye na Politiki ndetse n’igisirikare, buhagarika umubano n’igihugu cy’u Bufaransa byari bimaze igihe kirekire bikorana.

Umuryango w’Aabibumbye UN , ushinja igisirikare cya Mali ndetse n’abarwanyi b’abanyamahanga bakorana nayo kuba barishe abaturage b’abasivili bagera kuri 500 muri Gicurasi 2023, ariko ubutegetsi bwa Mali burabihakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka