Kenya: Umuryango uri mu byishimo byo kubona umwana wari wibiwe mu Bitaro

Muri Kenya umuryango wabuze umwana w’uruhinja mu Bitaro, nyuma uwamwibye aza gufatwa n’inzego z’umutekano, umwana asubizwa ababyeyi be.

Ababyeyi babonye umwana wabo wari wibwe umunezero urabasaba
Ababyeyi babonye umwana wabo wari wibwe umunezero urabasaba

Uwitwa Christine Kisochi ngo yabuze aho acikira nyuma gufatwa akekwaho kwiba uwo mwana w’uruhinja mu Bitaro bya Kawunti ya Moi-Voi.

Uwo mugore akimara gufatwa yavuze ko uwo mwana ari uwe, yabyaye ku itariki 10 Nyakanga 2023, ariko asabwe kwerekana icyemezo gihabwa ababyeyi babyariye kwa muganga arakibura, avuga ko ngo cyatakaye.

Inkuru dukesha ikinyamukuru ‘Tuko’ ivuga ko Ambrose Maundu Gerald,ari we Se w’umwana wari wibwe, yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kongera kubona umwana we, ashimira Polisi ndetse n’abakozi b’ibitaro ku kazi keza bakoze.

Kugeza ubu Christine Kisochi akurikiranyweho kuba ari we wari wibye uwo mwana w’umuhungu mu bitaro bya Kawunti ya Moi, Voi (MCRH).

Nk’uko byasobanuwe n’umuganga wo muri ibyo bitaro bya MCRH, Dr Jeremiah Shem, uwo mugore wari wibye umwana w’abandi, aratwite ndetse arakuriwe, ku buryo ngo yitegura kubyara mu minsi ya vuba, uko yabigenje, ngo yinjiye mu bitaro mu gice cyakirirwamo ababyeyi baje kubyara, avuga ko inda imurya cyane, ariko ngo byari ukubeshya.

Dr Shem yagize ati, " Ndashima inzego zacu z’umutekano, abakozi bo kwa muganga ndets en’abaturage, bitanze bagafasha mu gushakisha uwo mwana wari wabuze mu buryo butaramenyekana neza. Tukimenya icyo kibazo, twahise tumenyesha Polisi nayo ihita itangira umukwabu wo gushakisha" .

Uwo mugore witwa Kisochi, nubwo atwite, nyuma yo gufatanwa uwo mwana bikekwa ko yari yibye mu bitaro, yahise agumishwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Voi, kugira ngo akomeze akorweho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka