Kenya: Imibiri 403 ni yo imaze kuboneka y’abiyicishije inzara kugira ngo babone Yesu Kristo

Umubare w’imibiri y’abayoboke b’idini yo muri Kenya basabwaga kwiyicisha inzara kugeza bapfuye kugira ngo bashobore kubona Yesu Kristo, umaze kugera kuri 403, kandi ibikorwa byo gucukura bashakisha n’indi birakomeje.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, mu bikorwa bikomeje byo gushakisha imibiri y’abapfuye biturutse ku nyigisho z’idini yo muri Kenya yari iyobowe na Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie, ubu ukurikiranywe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, habonetse indi mibiri 12 yiyongera ku yari yarabonetse mbere, bituma ubu umubare w’imibiri imaze kuboneka igeze kuri 403.

Umuyobozi wo muri ako gace iyo mibiri yari yarashyinguwemo witwa Rhoda Onyancha, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yagize ati, " Muri rusange hamaze kubarurwa imfu z’abantu 403, nyuma y’ibikorwa byo gucukura bashakisha imibiri byatangijwe vuba aha mu ishyamba rya Shakahola, aho bivugwa ko umuyobozi w’iryo dini Paul Nthenge Mackenzie, akekwaho kuba yarasabaga abayoboke be kwiyicisha inzara kugeza bapfuye”.

Uwo muyobozi yongeyeho ko, "Ibikorwa byo gucukura bashakisha imibiri birakomeje”.

Imva z’abantu bishwe n’inzara zatangiye kugaragara aho mu ishyamba rya Shakahola tariki 13 Mata 2023, mu gihe hari n’abantu basanzwe muri iryo shyamba bakiri bazima ariko barazahaye kubera kwicwa n’inzara.

Iperereza ryakozwe na Guverinoma y’icyo gihugu ku bijyanye n’iyo mibiri, ngo ryagaragaje ko inzara ari yo mpamvu nyamukuru yatewe urupfu rw’abo bantu, nubwo harimo bamwe na bamwe barimo abana bato bishwe, abandi bagapfa bakubiswe cyangwa se babanize bakabaheza umwuka.

Uwo Pasiteri Mackenzie, ubundi wari warahoze ari umushoferi wa Tagisi zitwara abagenzi, nyuma agahinduka umuvugabutumwa, yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya muri Mata 2023.

Tariki 3 Nyakanga 2023, urukiko rwa Mombasa aho muri Kenya, rwategetse ko akomeza gufungwa mu gihe bagitegereje ko iperereza rirangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka