Abitabiriye imyigaragambyo muri Kenya bagiye kujyanwa mu nkiko

Leta ya ya Kenya igiye gukurikirana mu nkiko abakomeje kwigaragambya bagateza imvururu mu gihugu bigatuma hari bamwe basiga ubuzima muri iyi myigaragambyo.

Abigaragambya bitwaza ibitare by'amabuye
Abigaragambya bitwaza ibitare by’amabuye

Minisitiri Kindiki Kithure yatangaje ko imyigaragambo yabaye tariki ya 12 Nyakanga 2023 yateje umutekano muke mu handa ndetse ituma abantu benshi batitabira imirimo yabo uko bikwiye.

Iyi myigaragambyo yaturutse ku baturage bongeraga kwigabiza imihanda bamagana imisoro ihanitse n’ikuguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.

Minisitiri Kindiki Kithure yatangaje ko hakwiye gukurikirana abantu bategura iyi myigaragambyo ishora abaturage mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’urugomo.
Africa News yatangaje ko Polisi mu murwa mukuru Nairobi, yagaragaye itera imyuka iryana mu maso abigaragambya batwikaga amapine, abandi batera amabuye.

Iyi myigaragambyo ni uruhererekane rw’imaze iminsi itumizwa na Raila Odinga utavuga rumwe na Leta, ashishikariza abaturage kwamagana Leta avuga ko itabitaho.

Iyi myigaragambyo yaguyemo abantu 2 abandi bajyanwa mu bitaro nyuma yo kwitura hasi kubera imyuka iryana mu maso.
Kenya yugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko byazamutseho hafi 8%.

Ngo kwigaragambywa kw’aba baturage ba Kenya byaturutse ko itegeko ryasinyweho na Perezida wa Kenya William Ruto ryo kongera imisoro.

Aba baturage batavuga rumwe na leta ya Kenya bavuga ko iri tegeko ryasinyweho ryo ko ngera imisoro bazaryamagana biciye mu myigaragambyo nkuko bigeze kuyikora mu kwezi kwa Werurwe bamagana intsinzi ya Perezida Ruto no kuba ubuzima buhenze muri icyo gihugu.

Abitabiriye imyigaragambyo bagiye gukurikiranwa mu nkiko
Abitabiriye imyigaragambyo bagiye gukurikiranwa mu nkiko

Muri iyo myigaragambyo iheruka icyo gihe bari barangajwe imbere na Raila Odinga wigeze guhatanira kuba Perezida wa Kenya akaza gutsindwa amatora ariko kugeza nubu akaba atemera ko yatsinzwe.

Itegeko rishya rirebana no kongera imisoro rivuga ko ibikomoka kuri Peterori umusoro ku nyongeragaciro wikubye inshuro ebyiri uva ku 8% ugera kuri 16%.
Abakozi nabo bazajya bakatwa 1,5% ku mushahara mbumbe wabo, ayo mafaranga bazajya bakatwa azajya ashyirwa mu kigega cyo kubaka amacumbi n’inzu z’abantu bakorera amafaranga make.

Kongera imisoro biri muri gahunda yo guhigura umuhigo Perezida Ruto yari yahaye abantu ubwo yiyamamazaga ko azabubakira amacumbi yo kubamo kuri ba rubanda rugufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka