DRC: Abasaga 500 bamaze guhitanwa n’ubushita

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rihangayikishijwe n’indwara y’ubushita bw’inguge bwibasiye abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imibare itangazwa n’umuryango w’abibumbye ugaragaza ko abantu 580 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara naho abagera ku bihumbi 13 bamaze kuyandura.

OMS ivugako iyi ndwara iri kuboneka mu ntara 21 muri 26 zigize iki gihugu cya Congo by’umwihariko ikaba igaragara mu ntara ya Equateur, Mai-Ndombe ndetse na Kinshasa.

Iyi ndwara igaragaye nyuma y’amezi make OMS itangaje ko itakiri icyorezo cyugarije Isi, ariko ikaba yaranatangaje mu kwezi kwa Kanama 2022 ko iyi ndwara y’Ubushita bw’inguge ari ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abatuye isi nyuma yo kugaragara mu bihugu bitandukanye.

Impamvu iyi ndwara irimo kwiyongera ngo ni ikibazo cy’amikoro make muri Congo OMS ikavuga ko nta bikorwa by’ubuzima ndetse n’iby’ubuvuzi bihari byo kwita ku barwayi.

Ku rundi ruhande itsinda ry’abaganga bashinzwe guhangana n’iyi ndwara muri Congo, bavuga ko amafaranga yo gutanga ubuvuzi ku barwaye ubu bushita bw’inguge yabuze kuko hari hakenewe miliyari 4 z’amadorari ya Amerika.

Mu gushaka kumenya niba icyi cyorezo cyizasiye igihugu cy’abaturanyi nta mpungenge giteye u Rwanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC Dr Edson Rwagasore yatangarije Kigali Today ko u Rwanda rudatewe impungenge n’iyo ndwara iri mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo kuko hari ingamba zafashwe zo kuyirwanya no kuyikumira.

Ati “Iyi ndwara uko ifata turabizi, n’ibimenyetso byayo kandi birazwi. Minisiteri y’ubuzima yubatse ubushobozi ishyiraho uburyo bwo kuvura uwayanduye atarayikwirakwiza haba ku bigo nderabuzima no ku mavuriro makuru”.

Dr Rwagasore avuga ko inzego z’ubuzima zitari maso kubera monkeypox gusa, ziri maso kubera indwara iyo ari yo yose ishobora kuba icyorezo kandi ishobora kwinjira mu gihugu, hashyirwaho uburyo bwo kuyipima mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gukomeza ubugenzuzi.

Dr Gasore yibukije ko iyi ndwara yandurira mu nzira nyinshi zirimo n’imibonano mpuzabitsina idakingiye, anaboneraho gusaba abantu kuyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka