Cameroon: Abantu 10 bishwe n’abitwaje intwaro

Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 10 bakomeretsa abandi babiri mu Mujyi wa Bamenda uherereye mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Cameroon nk’uko byatangajwe na Guverineri w’ako Karere kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Umwe mu batangabuhamya babibonye biba, yavuze ko abagabye igitero binjiye mu mamodoka ku cyumweru masaha y’umugoroba, bategeka abantu gupfukama hasi kuko banze gushyigikira abarwanyi bikometse ku butegetsi bari muri ako gace, nyuma batangira kubarasa bamwe bariruka barabacika.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko ‘The Ambazonia Defense Forces (ADF)’ , umutwe ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, uherereye mu gice cy’abakoresha Icyongereza, watangije imirwano mu 2017 , uvuga ko urwanya ihezwa rikorwa na Guverinoma ya Cameroon yiganjemo abakoresha ururimi rw’Igifaransa, wahakanye kuba inyuma y’icyo gitero cyahitanye abo bantu.

Guverineri w’Akarere k’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bwa Cameroon Adolphe Lele Lafrique yabwiye Reuters ko “ hatangiye umukwabu wo gushakisha ibyihebe byagize uruhare muri ubwo bwicanyi, iperereza ryaratangiye nyuma turatanga amakuru arambuye kuri iki kibazo".

Umutangabuhamya wabibonye, yavuze abagabo bambaye imyenda ya gisirikare baje bakinjira mu modoka ebyiri ahitwa i Nacho Junction, ahakorera za Resitora, utubari ndetse n’amaduka, baza mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba 7:30 PM (18:30 GMT). Bakihagera ngo batangiye kurasa abantu badatoranya, nyuma bahita bagenda.

Lucas Asu, umuvugizi wa ADF, yavuze ko, " Ubwo bwicanyi bushobora kuba bwakozwe mu rwego rwo kwihorera. Abagabye igitero bakaba bashatse kwiyita abarwanyi ba ADF, kandi atari bo”.

Abantu basaga 6.000 ngo nibo bamaze kwicwa mu gice cy’abakoresha Icyongereza muri Cameroon kuva intambara itangiye mu 2017.

Mu ntangiriro z’uku Kwezi kwa Nyakanga 2023, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International’ watangaje ko ingabo za Leta, imitwe yitwara gisirikare n’abarwanyi bigometse ku butegetsi, kuba barishe abaturage, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu,bakora iyicarubozo, ndetse batwika inzu z’abaturage mu gice cy’abakoresha Icyongereza aho muri Cameroon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka