Afurika y’Epfo: Abantu 16 bishwe na Gaz

Abantu cumi na batandatu barimo abana bapfuye, bitewe na gaz yatumutse ku buryo bw’impanuka i Boksburg, mu birometero mirongo ine mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi William Ntladi.

Yagize ati, “Twabonye abantu 16 bahise bapfa ako kanya, harimo abagabo umunani n’abagore batanu n’abana batanu. Abandi 16 ni bo bakomeretse. Mu bakomeretse, harimo bane bahise bajyanwa mu bitaro ariko bameze nabi, mu gihe abagera kuri 11 bari bakomeretse ariko batarembye. Undi umwe w’umwana nawe yatangiye kumererwa neza”.

Yangoyeho ko “ ubutabazi bwakozwe n’abaganga bazanye n’imodoka z’imbangukira gutabara, bwafashije bamwe mu bari bahuye n’ikibazo barongera barazanzamuka, bajyanwa kwa muganga”.

William Ntladi ntiyigeze asobanura uko byagenze ngo imibare y’abishwe n’iyo gaz ihinduke igabanuka, kuko mbere ngo abayobozi bari batangaje ko hapfuye nibura abantu 24 ako kanya.

Yasobanuye ko bahamagawe kugira ngo batabare nka saa mbili z’ejo ku wa gatatu tariki 5 Nyakanga 2023, babwirwa ko ikintu cyaturitse. Abashinzwe serivisi z’ubutabazi bw’indembe, bahageze basanga, ni gaz yatumutse ku buryo bw’impanuka (fuite de gaz). Icupa rya gaz (oxyde de nitrate) ryasanzwe aho iyo mpanuka yabereye.

Yagize ati, “ Tuhageze, twabonye abantu babarirwa mu binyacumi bagaramye hasi nyuma yo guhumeka iyo gaz ihumanye”.

Iyo gaz yatumutse iva mu icupa ryayo ni yo yabishe nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu iperereza ry’ibanze.

“Ni gaz yasohotse iva mu icupa igomba kuba ari ‘oxyde de nitrate’, iyo ikaba ari gaz yigirimo uburozi bubi, iyo ni yo yagize ingaruka kuri abo baturage batuye i Boksburg”.
William Ntladi yakomeje agira ati, “ Amakuru y’ibanze ko abantu bakoreshaga iyo gaz mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Bigaragara ko abo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakoreshaga iyo gaz mu gucura zahabu mu butaka”.

Aho muri Afurika y’Epfo, havugwa ikibazo cy’urubyiruko ibihumbi byinshi rutagira akazi, bigatuma rwiroha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, abo bakaba bakunzwe kwitwa ‘zama zamas’ mu rurimi rw’Ikizulu, ibyo bikaba bashatse kuvuga ‘Abagerageza, bakongera bakagerageza’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka