Afurika y’Epfo: Abakozi 11 baguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigira ibirombe by’amabuye y’agaciro bifite uburebure bw’ubujyakuzimu bukabije ku Isi, ibyinshi muri ibyo birombe biba bifite uburyo bwo gufasha abakozi kuzamuka bava mu kirombe, bazamukiye muri lift/ascenseur.

Abakozi 11 bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bapfuye bazize impanuka mu kirombe
Abakozi 11 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bapfuye bazize impanuka mu kirombe

Ubwo buryo bwashyizweho bwo gufasha abakozi kuzamuka bava mu birombe, ni bwo bwavuyemo impanuka yahitanye abakozi 11 bari batashye barangije akazi kabo.
Uretse abo bakozi 11 bahise bapfa ako kanya, hari n’abandi 75 bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro, harimo 14 barembye cyane.

Impanuka yabaye ku mugoroba mu gihe abakozi bari barangije akazi kabo, bajya muri iyo ‘lift/ascenseur’ kugira ngo ibazamure ibageze ku butaka, kuko inyinshi muri izo ‘ascenseurs’ zishyirwa ku birombe by’amabuye y’agaciro zikunze kuba zifite ubushobozi bwinshi bwo kuba zatwara abantu 100 icyarimwe.

Televiziyo ya ‘TV5 Monde’ yatangaje ko nyuma y’uko abo bakozi bamaze kwinjira muri ‘ascenseur’ batashye, yabazamuye nk’ibiusanzwe, ariko mu gihe bataragera hejuru ku butaka, igira ikibazo irahanuka igwa hasi mu ndiba y’ikirombe, bituma abo bakozi bari bayirimo bagira ikibazo gikomeye, bamwe bahita bahasiga ubuzima ndetse abandi bakomeretse.

Sosiyete ikora ubucukuzi muri icyo kirombe yitwa ‘Impala Platinum’ yatangaje ko yababajwe n’iyo mpanuka y’abakozi bayo, ndetse isubika ibikorwa byose by’ubucukuzi muri icyo kirombe, mu gihe harimo gukorwa iperereza ryo kugira ngo bamenye imvano y’iyo mpanuka.

N’ubwo Afurika y’Epfo nk’igihugu gikize ku mabuye y’agaciro ya Zahabu, Diyama n’andi, hari ingamba z’umutekano w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro yagiye ishyiraho guhera mu myaka 20 ishize, ariko n’ubundi impanuka zo mu birombe, ziracyatwara ubuzima bw’abantu buri mwaka, kuko imibare itangwa na Guverinoma y’icyo gihugu igaragaza ko abakozi 50 bakora mu mabuye y’agaciro bapfuye bazize impanuka zo mu birombe mu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka