Tanzania: Leta izishyura ibikenewe mu gushyingura abishwe n’imyuzure

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izishyura ibikenewe byose mu gushyingura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Katesh-Hanang mu Ntara ya Manyara.

Imyuzure yishe abantu 50 muri Tanzania
Imyuzure yishe abantu 50 muri Tanzania

Uretse abo bantu 50 bapfuye bishwe n’ibyo biza, hari n’abandi bagera kuri 80 bakomeretse, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uri mu nama ya COP28 i Dubai, akaba yihanganishije imiryango yagize ibyago ikabura ababo, ariko anasaba Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaaliwa gukurikirana ko abo bakomeretse bavurwa neza, Leta ikishyura amafaranga yose akenewe.

Perezida Samia Suluhu kandi yasabye ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bifasha abantu bose, bagize ikibazo cyo kuba inzu zabo zarasenywe n’ibyo biza by’imyuzure n’inkangu, bagashakirwa aho bacumbika. Nk’uko bikubiye mu itangazo rigaragara mu Kinyamakuru ‘Jamhuri Media’ cyo muri Tanzania.

Ibyo biza byahitanye abantu, bikangiza n’ibikorwaremezo bitandukanye aho mu Ntara ya Manyara, byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi w’Intara ya Manyara, Queen Sendiga yavuze ko agace kibasiwe cyane n’ibiza, ari ahitwa Gendabi mu Mujyi wa Katesh.
Yavuze ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha imirambo y’abantu bagwiriwe n’inkangu zikabataba cyane.

Yagize ati, ’’ Ikintu nk’iki kibaye gitunguranye, usanga abantu baruka bagana hiryo no hino, umwe arakubwira ati umwana wanjye namubuze, ntaraboneka. Ubwo rero icyo twabanje gukora, ni ukubwira abantu bari aho ikibazo cy’ibiza cyatangiriye, babuze ababo, kuza bakagera ku bitaro bakareba mu mirambo iri ku bitaro, ndetse bakareba no mu barwayi bari mu bitaro”.

Uretse ibikorwa by’ubutabazi no gushyiraho inkambi z’agateganyo zakira abantu babuze aho baba kubera ko basenyewe n’ibiza. Leta yasabye abaturage kwimuka ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane abatuye munsi y’imisozi mu mibande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka