Menya amateka y’Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe iri i Nyarushishi muri Kibeho

Mu gihe uruzinduko rwa Perezida wa Pologne arusoreza i Kibeho, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, hari abibaza ibikorwa Kibeho ikesha iki gihugu. Kimwe muri byo ni ishusho nini cyane ya Yezu Nyirimpuhwe yazanwe n’Abanyapolonye iri ahitwa i Nyarushishi, hirya y’Ingoro ya Bikira Mariya, ikigo irimo, ‘Micity Cana’ na cyo kikaba cyarubatswe n’abapadiri bakomoka muri Pologne.

Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi muri Kibeho yahazanywe n'abapadiri b'Abanyapolonye
Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi muri Kibeho yahazanywe n’abapadiri b’Abanyapolonye

Abantu bakunze kuhita kwa Yezu Nyirimpuhwe ku bw’iyo shusho, no ku kuba abahagera ku isaha ya saa cyenda bifatanya n’abahaba mu isengesho ryo kwiyambaza Impuhwe z’Imana.

Ni ishusho nini yakozwe mu butare bita bronze, ipima toni ebyiri, ikagira uburebure bwa metero eshanu na santimetero makumyabiri. Yahazanywe n’abapadiri biyeguriye Bikira Mariya utasamanywe icyaha (Pères Mariens), bakomoka mu gihugu cya Pologne, ari na bo bayobora santere Micity Cana bahubatse, bakaba ubu bahujuje n’ikigo cya Bibiliya.

Amakuru dukesha Kibeho Holy Land, avuga ko iyi shusho yahanzwe n’inzobere mu buhanzi, madamu Gogy Farias wo mu gihugu cya Mexico (muri Amerika y’Amajyepfo), mu mwaka wa 2000, biturutse ku cyifuzo cy’umupadiri wo mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari ufite umugambi wo kubaka shapeli iberamo ugushengerera gutagatifu guhoraho, hiyambazwa impuhwe z’Imana.

Yagejeje icyifuzo cye ku mukirisitu wa Paruwasi ye witangaga cyane witwa Oscar Delgado, wiyemeje gutumiza ishusho nini cyane ya Yezu Nyirimpuhwe akayishyira hafi y’iyo shapeli, kugira ngo abantu bazajye bayibona, bamenye n’ibihabera.

Iyo shusho imaze gukorwa ikanahabwa umugisha ariko ntiyahamye hamwe, kuko mu gihe cy’imyaka itatu yazengurutse amaparuwasi menshi yo muri diyosezi ya Chicago.

Ku itariki ya munani Nzeri, ari wo munsi abakirisitu gatolika bibukaho ukuvuka kwa Bikira Mariya, Oscar Delgado yatuye iriya shusho Bikira Mariya amusaba kumenya aho yifuza ko ijya.

Muri icyo gihe hari ihuriro mpuzamahanga ry’abapadiri biyeguriye Bikira Mariya utasamanywe icyaha (Pères Mariens), ku byerekeye impuhwe z’Imana, ryabereye muri Pologne, maze abapadiri bemeza ko umwanya mwiza w’ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe uri i Kibeho mu Rwanda, aho bubakaga ikigo kizakwirakwiza ubutumwa n’inyigisho kuri Bikira Mariya n’ubutumwa bwe.

Tariki 13 Ugushyingo 2004 ni bwo iyo shusho yashyizwe i Kibeho ku musozi wa Nyarushishi, hanyuma kuhimika Yezu Nyirimpuhwe ku mugaragaro biba ku ya 8 Ukuboza 2004, hasozwa Yubile y’imyaka 150 Kiliziya yemeye ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.

Mu bindi bihuza igihugu cya Pologne na Kibeho, harimo kuba ababikira bakomoka muri icyo hugu barahashinze ishuri ryigisha abana batabona, bakaba banaritera inkunga.

Hari no kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahitanye abantu benshi cyane, bari bahungiye i Kibeho, igihugu cya Pologne na cyo kikaba cyari gituwe n’Abayahudi benshi, bityo na ho Jenoside y’Abayahudi ikaba yarahagiriye ubukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudusangiza Aya makuru.Imana nisingizwe mu ijuru...

Faustin yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka