Turukiya na Afurika y’Epfo barashinja Israel gukora Jenoside muri Gaza

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan yatangaje ko igihugu cye kigiye kwifatanya na Afurika y’Epfo, mu rubanza iregamo Israel mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (Cour pénale internationale ‘CPI’) rw’i La Haye, Israel ishinjwa kuba irimo gukorera Jenoside Abanya-Palestine muri Gaza.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Hakan Fidan yagize ati, " Uyu munsi twashyikirije Perezida wacu ibyavuye mu isesengurarijyanye n’icyemezo cya politique, ndashaka gutangaza ku nshuro ya mbere ko twiyemeje kujya mu rubanza rwatangijwe na Afurika y’Epfo,irega Israel mu rukiko mpuzamahanga”.

Yakomeje agira ati, " Turizera ko nyuma gutera iyi ntambwe, urubanza imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ruzahita rutangira kugenda mu cyerekezo cyiza”.

" Hagati aho, tuzakomeza gukorana n’ibigu by’inshuti, zacu, kugira ngo turebe igikwiye gukorwa kuri icyo kibazo … Turukiya izakomeza kwifatanya n’abaturage ba Palestine mu buryo bwose”.

Turukiya yari yaramaze kugaragaza icyifuzo cy’uko ishaka kujya mu rubanza. Muri Mutarama, nyuma y’uko Turukiya itanze ibimenyetso bishinja Israel, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, yemeje ko Israel izacirwa urubanza”.

Ikinyamakuru ‘Allisrealnews’cyatangaje ko ikintu cyo kwanga Abanya-Israel, ari ikintu gikomeye cyane mu gice kinini cy’igihugu cya Turukiye, kuko no ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, Umunya-Turukiya w’umukerarugendo wari mu rugendo muri Israel yafashwe nyuma yo kwica Umupolisi w’Umunya-Israel mu Mujyi wa Yeruzalemu. Perezida Erdoğan yamaganye icyo gitero , avuga ko Turukiya izafata ingamba zose zikwiye kugira ngo ibyo ibyo bitazongera kubaho.

Muri Mata 2024, Perezida wa Turukiya yahuye n’Umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya Politiki, Ismail Haniyeh, muri uko guhura kwabo, Perezida wa Turukiya yari yaramaze gutangaza ko igihugu cye kizashyigikira Hamas uko bimeze kose, ndetse ngo yanze no kumva ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bimusaba gufata Hamas nk’umutwe w’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka