Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yarahiriye kuyobora Senegal nka Perezida wa gatanu uyoboye Repubulika ya Senegal nyuma ya Leopold Sedar Senghor, Abdou Diouf, Abdoulaye Wade ndetse na Macky Sall.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal
Perezida Bassirou Diomaye Faye yarahiriye kuyobora Senegal

Muri ibyo birori by’irahira rya Bassirou Diomaye Diakhar Faye w’imyaka 44 y’amavuko, byanitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu by’Afurika benshi n’abahagarariye ibihugu byabo, yiyemeje kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Senegal, ariko yatangaje n’ibyo azakora mu rwego rwo kuzana impinduka nziza muri icyo gihugu, ibyo azakora mu rwego rwo gufatanya n’ibindi bihugu by’Afurika, ndetse n’ibyo azakora mu rwego gukorana neza n’andi mahanga ya kure.

Yagize ati “Nzi neza ko ibyavuye mu matora, bigaragaza cyane icyifuzo gikomeye cy’impinduka muri ‘system’ y’imikorere”.

Agaruka ku bantu batandukanye bapfuye bari mu myigaragambyo yo gushaka ko hababo izo mpinduka, yagize ati “Nzakomeza kuzirikana ku mutima wanjye, ibitambo bikomeye byatanzwe,…abapfuye, abacitse ingingo, abafunzwe baharanira impinduka, kugira ngo sinzabatenguhe “.

Ati “Nzashishikariza Abanya-Senegal yaba abari hano n’abatuye mu mahanga, ku mushinga w’igihugu cyunze ubumwe, kandi gifite ahazaza harangwa n’amahoro n’ituze”.

Ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yagize ati “Uburemere bw’ibibazo bihari by’umutekano, biradusaba kugira ubufatanye buruseho. Hamwe n’Abakuru b’ibihugu bagenzi banjye, nongeye gushimangira ko Senegal izashyigikira ingufu zishyirwa muri gahunda yo gushaka amahoro, umutekano, ituze no gushyira hamwe kw’Afurika”.

Ku ruhande rw’ibindi bihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa ba Senegal, Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yagize ati “Nzakora ku buryo Senegal ikomeza kuba igihugu gifungura imiryango kandi cyemera ubuhahirane bukorwa mu kubaha ubudahangarwa bw’igihugu cyacu, bijyana n’ibyo abaturage bacu bashaka kandi mu bufatanye bwungura impande zombi”.

Nyuma y’ijambo rye, Perezida Bassirou, yambitswe igitambaro n’ibindi byambikwa umaze kurahirira kuyobora icyo gihugu cya Senegal, hakurikiraho gushimirwa n’abayobozi batandukanye bari baje mu birori by’irahira rye byabereye i Dakar mu Murwa mukuru wa Senegal.

Mu bayobozi bo ku rwego rw’Afurika bitabiriye uwo muhango w’irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, abandi bari bahari nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Seneweb cy’aho muri Senegal, harimo Perezida wa Gambia, Adama Barrow, uwa Guinée Bissau, Umaru Cissokho Umballo n’uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio.

Perezida Bassirou Diomaye Faye ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Perezida Bassirou Diomaye Faye ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Hari kandi Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, unayoboye Umuryango wa CEDEAO/ECOWAS, Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani na Perezida Mamadi Doumbouya.

Abandi ni Visi-Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiémoko Meyliet Koné, Perezida w’Inama y’igihugu y’inzibacyuho muri Mali, Colonel Malick Diaw ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop. Hari kandi Perezida w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka