Niger: Abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Amerika

Muri Niger, tariki 21 Mata 2024 abaturage barigaragambije bamagana ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu kugira ngo zisubire iwabo.

Iyo myigaragambyo yatumijwe n’itsinda ry’amashyirahamwe y’imiryango ya sosiyete sivile 24, yashyigikiye Guverinoma kuva muri kudeta yo mu mwaka ushize. Ibera mu mujyi wo mu butayu mu Majyaruguru y’igihugu wa Agadez, ahari ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cy’Amerika.

Abigaragambyaga bari bafite ibitambaro byanditseho amagambo agira ati: “Iyi ni Agadez, si Washington, ngabo z’Amerika mutahe iwanyu”.

Issouf Emoud, uyoboye itsinda M62 muri uwo mujyi, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP Ubutumwa bari gutanga ari ubwo gusaba ko Abasirikare bari muri kiriya gihugu bagomba gusubira iwabo.

Ati: “Ubutumwa bwacu burasobanutse abasikare b’Amerika mupakire imizigo yanyu mutahe iwanyu”.
Umuyobozi wa sosiyete sivili, Amobi Arandishu, yavuze ati: “Igisirikare cy’Amerika kwoherezwa muri Niger, nta kamaro ku mutekano w’abaturage b’igihugu cyacu”.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ko imitwe yitwaje intwaro ikomeje guca ibintu mu mpande zose z’ubutayu.

Ati “Abarusiya, Abanyamerika, Abadage, Abafaransa, bose baza hano, mu nyungu zabo bwite”.
Abatoza ba gisilikare b’Uburusiya, bageze muri Niger muri uku kwezi, bajyanye ibikoresho birimo ibyifashishwa mu kurinda ibitero byo mu kirere, nk’uko byavuzwe n’itangazamakuru rya Leta ya Niger, nyuma y’ibiganiro hagati y’umuyobozi wa gisirikare, Gen. Abdourahamane Tiani na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Ukuva kw’ingabo z’Amerika muri Niger, ni inyungu z’Uburusiya mu karere, aho ubu burimo bwubaka umubano n’ibihugu birimo Mali na Burkina Faso.

Amerika yubatse muri Niger ikigo cyatwaye miliyoni 100 z’amadorali cyo kugurukirizaho utudege tutagira abaderevu, (drone).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka