Gaza: Abantu 18 bishwe n’amazi bajya gukuramo imfashanyo

Ibiro bishinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Gaza iyobowe na Hamas, byatangaje ko Abanya-Palestine 18 bapfuye ubwo barimo bagerageza kujya gufata imfashanyo zamanuwe n’indege mu Majyaruguru ya Gaza.

Mu itangazo ryasohowe n’ibyo biro bishinzwe itumanaho, rivuga ko abagera kuri 12 muri abo 18 bapfuye bazize amazi, mu gihe abandi 6 bo bishwe n’umubyigano no gukandagirana mu gihe hari hamanutse ibindi bipfunyika by’imfashanyo bimanuwe n’indege.

Mu iryo tangazo, ibyo biro byavuze ko ibyo gutanga imfashanyo muri ubwo buryo bwo kuyirekurira mu kirere ituruka mu ndege, bidakwiye, ndetse ntacyo bimaze, bityo bigomba guhita bihagarara, ahubwo hagahita hafungurwa inzira yo ku butaka kugira ngo imfashanyo igezwe ku baturage ba Palestine, barimo kwicwa n’inzara no kubura ibiribwa ku buryo bukomeye, kubera ko bamaze amezi agera kuri atandatu (6) mu ntambara.

Ibyo kuba abaturage barimo kwicwa n’inzara, abandi bakagwa mu bikorwa byo kujya gufata imfashanyo zimanurwa n’indege zikagwa ku butaka cyangwa mu nyanja yo mu Majyaruguru ya Gaza, birimo kuba mu gihe Akanama kUmuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano, kari kafashe umwanzuro usaba ko iyo ntambara hagati ya Israel na Hamas ihita ihagarara, mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Ni umwanzuro wakiriwe neza n’Abarabu nk’abantu biganjemo Abayisilamu basiba ukwezi kwa Ramadhan, ndetse wakirwa neza mu rwego mpuzamahanga, ariko Israel yanga kuwubahiriza.

Intambara ya Israel kuri Gaza igeze ku munsi wa 172, ikaba imaze guhitana abantu benshi, abandi barakomereka mu gihe abandi baturage benshi ba Gaza bahunze bava mu byabo, bajya mu nkambi aho kubona imfashanyo zitangwa n’abagiraneza nabyo bigoye, nk’uko byatangajwe na Dailynewsegypt.com.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO BIRO BISHUNZWE ITUMANAHO HEHE MEDIYATIRI?

MNS yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka