Filime mbarankuru igaragaramo Perezida Kagame yamuritswe bwa mbere (Video)
Yanditswe na
KT Editorial
"Rwanda the Royal Tour" filime mbarankuru igaragaramo Perezida Paul Kagame yamuritswe bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018 mu Mujyi wa Chicago.

Rwanda the Royar Tour yamuritswe bwa mbere kuri uyu wa mbere
Iyi filime yakorewe mu Rwanda, yakozwe n’umunyamakuru w’Umunya Amerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi, witwa Peter Greenberg.
Muri iyi Filime Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro n’uyu munyamakuru, bikorerwa ahantu Nyaburanga hatandukanye mu gihugu harimo Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa kigali.

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’iyi filime

Kumurika iyi filime byitabiriwe na benshi
Amwe mu mafoto agaragaza ibikubiye muri iyi filimu




Icamake ya ’’Rwanda the Royal Tour " yamurikiwe mu Mujyi wa Chicago}
Ohereza igitekerezo
|
KO TWIFUZA KUYIREBA BIRAMBAYE TWAYOBONAHE? ,TWIFUZAGA KO MWAZAYIDUSHYIRIRA KURUKUTA TWA KIGALI TO DAY
MURAKOZE CYANEEEEEE
Iyo filme ninziza kuko igaragaza isura nziza y’urwanda muruhando mpuzamahanga.