BALTIMORE: Abakozi batandatu birakekwa ko ari bo baguye mu mpanuka y’ikiraro

Baltimore: Abakozi batandatu bo ku cyambu cya Baltimore kugeza ubu ntibaraboneka bikaba bikekwa ko bahitanywe n’impanuka y’ikiraro cyasenyutse nyuma yo kugongwa n’ubwato mu rucyerera rwo kuwa kabiri 26 Werurwe.

Iyo mpanuka yatewe n’uko ubwato bwikorera imizigo bwabuze amashanyarazi bugata umurongo, maze bugonga inkingi imwe irasenyuka, ubundi igice kinini cy’ikiraro kirundumukira mu mazi n’imodoka zari zikiri hejuru, bituma hafungwa kimwe mu byambu by’ingenzi cyane mu Burasirazuba bwa US.

Itsinda ry’abatabazi ryahuye n’akazi katoroshye kubera ko umuriro wahise ubura hakiri umwijima, mu mazi akonje kuri degré 4,44Co arimo n’ibice by’ibyuma bikoze ikiraro bituma batabasha kumanuka mu mazi. Ni yo mpamvu ibikorwa by’ubutabazi byahagaritswe amasaha 18 nyuma y’impanuka, nk’uko abayobozi ba Police ya Maryland bokorera ku cyambu babitangarije Reuters.

Umuyobozi wa Police yo ku Cyambu cya Baltimore, Rear Admiral Shannon Gilreath, yavuze ko nta cyizere bafite cyo gusanga abo bakozi batandatu bakiri bazima, kubera umwanya munini bamaze mu mazi kandi akonje cyane.

Umuyobozi wa Police ya Leta ya Maryland Colonel Roland Butler yavuze ko baza kongera kohereza abatabazi mu mazi kuri uyu wa Gatatu bakareba byibuze ko babasha kubona imirambo ya banyakwigendera.

Ikiraro kizwi nka Francis Scott Key Bridge cyo mu Mujyi wa Baltimore, Maryland, USA kireshya na 2.57 km, nyuma y’impanuka, igice kinini cyo hagati cyose cyarasenyutse kimanukana n’imodoka n’abantu mu mazi arimo urubura.

Impanuka ikimara kuba mu gitondo cyo kuwa Kabiri, abashinzwe ubutabazi babashije guhita bakuramo abantu babiri umwe muri bo ajyanwa mu bitaro. Abo babiri hamwe n’abandi batandatu bataraboneka ni bamwe mu bakozi bo ku cyambu bari barimo gusiba ibinogo biri mu muhanda wo ku kiraro nk’uko byemejwe mbere n’abayobozi.

Abayobozi bo ku cyambu cya Baltimore bavuze ko abakozi bo mu bwato bamenyesheje mbere ko bagize ikibazo cy’amashanyarazi, bituma abayobozi baba bahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ku kiraro mbere y’uko impanuka iba, ari yo mpamvu nta bantu benshi bagizweho ingaruka nayo.

Perezida Joe Biden yavuze ko abashinzwe umutekano ku cyambu bumvise ubutumwa bw’intabaza vuba, ndetse ashima abayobozi bashinzwe ubwikorezi muri Maryland kuba bihutiye gufunga ikiraro mbere y’uko kigongwa.

Biden yijeje gusura bidatinze Umujyi wa Baltimore uri mu bilometero 64 km, ndetse avuga ko yifuza ko guverinoma izishyura ikiraro kigasanwa.

Ubwato bwagonze ikiraro cya Baltimore ahagana 1:30 am ku isaha ya US (5:30 GMT) ni ubwo muri Singapore bwitwa Dali, bwari bufite uburemere bwa toni 95.000. Bwari busohotse ku cyambu bwerekeje muri Sri-Lanka bugeze munsi y’ikiraro bubura amashanyarazi ni ko kuboneza kuri imwe mu nkingi za mwamba z’ikiraro kimanukana n’imodoka n’abantu mu mugezi wa Patapsco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka