Abanyarwanda n’inshuti zabo baba i Brazzaville bizihije umunsi wo #Kwibohora29

Abanyarwanda baba i Brazzaville muri Repubulika ya Congo hamwe n’inshuti zabo, ku wa Kabiri tariki 4 Kamena 2023, bizihije umunsi wo Kwihora, igikorwa kibaye ku nshuro ya 29.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300 biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize inzego zitandukanye z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’Imiryango mpuzamahanga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Theoneste Mutsindashyaka, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo zari iza RPF zavanye Igihugu none kikaba gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Yakomeje avuga uko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwaciyemo, ibi bikaba byaratumye, rwiha gahunda iri mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kigamije iterambere rirambye, aho buri Munyarwanda wese ahabwa agaciro.

Yanasobanuye ko nyuma y’imyaka 29, iri terambere rishimishije bamwe babona nk’igitangaza ryashobotse hagendewe ku murongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ariwo Kunga ubumwe, kureba kure ndetse no kubazwa inshingano.

Ikindi yashimangiye ni uko u Rwanda rwiyemeje kwifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere ubukungu, hagendewe ku mubano ushingiye ku nyungu za buri wese, ndetse runiyemeza gufatanya n’ibindi bihugu kugarura amahoro aho rwitabajwe.

Ambasaderi Mutsindashyaka asoza ijambo rye yashimiye Leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, anashimira ko Abanye-Congo bakirana urugwiro buri Munyarwanda ubagannye.

Abitabiriye uyu muhango bakaba barasusurukijwe n’umuhanzi Masamba, mu njyana y’indirimbo n’imbyino nyarwanda zijyanye n’umunsi wo Kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka