Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bizihije Umuganura

Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Ambasaderi Mutsindashyaka aha abana amata muri ibyo birori
Ambasaderi Mutsindashyaka aha abana amata muri ibyo birori

Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku kamaro k’Umuganura ku mibanire y’banyarwanda, n’uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.

Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka, yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

Yavuze ko nubwo kera Umuganura wizihizwaga Abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kuri ubu wizihizwa hishimirwa ibyagezweho, ndetse n’umusaruro mu byiciro bitandakanye harimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati "Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa’, Abanyarwanda tugomba kuganura turangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira".

Yagarutse kandi ku ndangagaciro z’ubumwe, umurimo unoze, bijyanye n’ubupfura no gukunda igihugu, avuga ko aribyo bikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda igihe cyose n’aho turi hose.

Ambasaderi Mutsindashyaka yanashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo, agira ati "Twakwishimira ko twaganuje igihugu cyacu, cyane cyane dutanga umusanzu wo gutabara imbaga nini y’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibiza".

Yasoje asaba ababyeyi bafite abana bato gushyira ingufu mu kubigisha umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, aho yabakebuye ababwira ko bidakwiye kubona umubyeyi yumva ntacyo bitwaye, kuba umwana we atazi Ikinyarwanda."

Dr Michel Gasana uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Congo Brazzaville, mu ijambo rye yijeje Ambasaderi ko bumvise impanuro, zijyanye no gushyira ingufu ku kwigisha abakiri bato umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo guha abana bato amata, cyakurikiwe n’ubusabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka