Hagendewe ku mibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yo kuwa Kabiri tariki ya 28 Mata 2020, umubare w’Abanyamerika bamaze kwicwa n’icyorezo cya COVID-19 wamaze kurenga uw’abasirikare ba USA baguye mu ntambara ya Vietnam.
Amakuru aturuka muri Koreya y’Epfo aravuga ko iyi Leta yemeje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un "ari muzima kandi ameze neza". Ni nyuma y’amakuru yakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kim Jong Un yaba yaritabye Imana nyuma yo kumara igihe arembye biturutse ku kubagwa umutima.
Mu gihe abahanga ku isi badasinzira bashaka umuti n’urukingo ku cyorezo cya Covid-19, u Budage n’u Bwongereza byatangiye kugerageza inkingo.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, kuwa kabiri tariki 21 Mata 2020 yatangaje ko ibijyanye no gusaba gutura muri iki gihugu ‘Green Card’, bibaye bisubitswe mu gihe kingana n’iminsi 60.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020 yatangaje ko yahagaritse uruhare rwa USA mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kubera icyo yise ‘imicungire mibi’ y’icyorezo cya Coronavirus.
Ku Mugabane w’u Burayi, abageze mu zabukuru bazongera kwemererwa gusohoka no kujya mu buzima busanzwe nibuza mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, kubera icyorezo ya coronavirus nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ibihugu by’ u Burayi, Ursula Von Der Leyen.
Impanga ebyiri, umwe witwa Eileen na Eleanor Andrews bapfuye bakurikiranye nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Umujyi wa Yerusalemu muri Israel urafunze hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihe hari hategerejwe iminsi mikuru ngarukamwaka yabaga mu kwezi kwa kane.
Mu Bushinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Mata 2020, bafashe iminota itatu yo kunamira abaturage 3.300 bishwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko atazigera na rimwe yambara agapfukamunwa n’ubwo ari yo mabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima ku Banyamerika bose.
Umubyeyi witwa Preeti Verma wabyaye abana be babiri b’impanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, yahisemo kubita amazina we avuga ko azajya abibutsa ibihe bikomeye bavutsemo.
Bamwe mu bagore b’abirabura bo mu Bwongereza batangiye ubukangurambaga bise ‘FiveXmore’ bugamije kumenyekanisha itandukaniro rinini riri hagati yabo n’abandi mu bijyanye na serivisi zihabwa umugore utwite n’ukimara kubyara.
Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, ni wo munsi wa nyuma w’umuryango w’umwuzukuru umwamikazi w’u Bwongereza, igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle ndetse n’umwana wabo Archie, ugomba kuba utakibarizwa mu muryango wo mu bwami uyobowe n’Umwamikazi Elizabeth II.
Igikomangoma (Prince) Charles w’imyaka 71 y’amavuko yakorewe ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko arwaye COVID-19, gusa ngo akaba ameze neza, nk’uko ibiro bye byitwa Clarence House byabitangaje.
Hosni Moubarak wabaye Perezida wa Misiri yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, afite imyaka 91.
Umuryango w’Abibumbye (UN) urahamagarira abantu guhatanira igihembo kitiriwe ‘Le Prix Nelson Rolihlahla Mandela 2020’. Gutanga kandidatire bishobora gukorwa mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yangiye abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo kuba Abapadiri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, yitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro kuri Daniel Toroitich Arap Moi, wahoze ari Perezida wa Kenya, uheruka kwitaba Imana.
Ikinyamakuru Comores-Infos kiravuga ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, Comores n’u Bushinwa, ari wo watumye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores, yakira ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza abategetsi b’igihugu cye, ndetse anahabwa ubutumwa bugaragaza ugushyira hamwe kw’abaturage b’ibihugu byombi.
Umuganga wo mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa wagerageje kuburira abantu bwa mbere ko hateye ubwoko bushya bwa coronavirus yamwishe, nkuko byatangajwe n’ibitaro yari arwayiyemo.
Madamu Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 68 azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.
Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire kurusha abandi yapfuye afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya-Iran buzuye imihanda y’umurwa mukuru Tehran, aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran wiciwe muri Iraq ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Kuri uyu wa Gatandatu, Itsinda ry’Abanyarwanda 15 baturutse mu kigo cyitwa RICEM, bari mu mahugurwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu Mujyi wa Ahmedabad, bifatanyije na bagenzi babo bo muri icyo gihugu mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11.
Indege ya sosiyete ya Busy Bee yari ihagurutse mu mujyi wa Goma yerekeza i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ikimara guhaguruka ku kibuga cyindege cya Goma.
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama mpuzamahanga isuzuma ibyagezweho mu myaka 25 bijyanye n’iterambere ry’abaturage (ICPD25), ikaba yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), ibera i Nairobi muri Kenya.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2019 cyahawe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 zakoze umuganda zifatanyije n’izindi ngabo z’amahanga n’abayobozi n’abaturage bo mu mujyi wa Juba.