Kuvuga ko Se yakundaga Rayon Sports biri mu byatumye Danny Usengimana ava muri APR FC

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Danny Usengimana, yahishuye ko mu byatumye ava muri APR FC harimo ikiganiro yatanze akavugamo ko yakuze abona Se afana ndetse anakunda kureba imikino ya Rayon Sports bigatuma akura azi ko nta yindi kipe ibaho.

Danny Usengimana mu Rwanda yakiniye APR FC, Police FC n'ikipe y'Igihugu ‘Amavubi'
Danny Usengimana mu Rwanda yakiniye APR FC, Police FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’

Ibi Danny Usengimana yabihishuriye mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram ubwo yogoshwaga na Iradukunda Jean Bertrand, muri icyo kiganiro bakaba bari kumwe kandi na Nizeyimana Mirafa ndetse na Kimenyi Yves bose banyuze mu ikipe ya APR FC mu bihe bitandukanye, baganira ku ngingo zitandukanye.

Danny Usengimana wakiniye APR FC hagati ya 2019 na 2021 yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ava muri APR FC ari ikiganiro yahaye umunyamakuru baganiraga ku buryo yakunze umupira kuva mu bwana maze akavuga ko yakuze umubyeyi we (Se) akunda Rayon Sports, gusa ngo uwo yabibwiye yabyanditse ukundi bituma ava muri iyi kipe yakiniraga ariko ihora ihanganye n’iyo umubyeyi we akunda.

Ati “Buriya ntababeshye ikintu cya mbere cyankuye muri APR FC ni ikiganiro nakoze. Nakoze ikiganiro umunyamakuru arambaza ngo wakuze gute? Ibintu by’umupira wabyiyumvagamo gute? Naravuze ngo njyewe nkiri umwana Data nabonaga ajya gufana Rayon Sports, nanjye nkaba nzi ko ari Rayon Sports izo zindi ntazizi ari yo nzi gusa. Umunyamakuru ajya gusohora iyo nkuru aravuga ngo Danny nubwo akina muri APR FC ntabwo ayikunda akunda Rayon Sports."

Danny Usengimana yakomeje avuga ko atirenganya kuba yaratanze ikiganiro ahubwo anenga uwagikoresheje mu buryo butari bwo amwitirira ibyo yavuze kuri Se ariko nanone anongeraho ko abayobozi bafashe icyemezo cyo kudakomezanya na we na bo batigeze bareba icyo yari abamariye ndetse no kutumva neza icyo yari yavuze.

Ati “Njyewe ntabwo nirenganya kuba naratanze ikiganiro ahubwo ndarenganya uwo muntu wagiye agahimba iyo nkuru imeze uko noneho igakurikirana n’uko ba bantu bakuru bayobora icyo kintu(Ikipe) birengagije icyo ndi kubafasha ahubwo bagahita bumva ibyo bintu bakumva koko ko ari byo kuko wicaye ukumva ikiganiro neza wumva icyo umuntu yavuze."

Mbere yo kuyizamo yari yabanje kuyitera umugongo n’ubundi

Mbere yo kugaruka mu Rwanda aje gukinira APR FC, Danny Usengimana yabanje kujya gukinira Tersana SC yari mu cyiciro cya kabiri mu Misiri mu gihe Singida United yari imaze iminsi mu biganiro na APR FC ariko umukinnyi we yifuza kujya kureba uko mu Majyaruguru ya Afurika bimeze. Kuza kwe muri APR FC byavugwaga ko umwaka umwe yari asigaranye muri iyi kipe ya Singida United yo muri Tanzania wari kugurwa ndetse na we agahabwa miliyoni 10 Frw, gusa birangira adahise aza muri APR FC kuko yari afite urupapuro rumurekura, abanza kunyura mu Misiri.

Shampiyona ya 2018-2019 yatangiye atarimo gukinira APR FC kugeza ubwo yerekanywe muri Gashyantare 2019 nk’umukinnyi mushya wa APR FC. Yayivuyemo mu mpeshyi ya 2021 asubira muri Police FC ari na yo yasorejemo ruhago ku myaka 28, kuri ubu akaba aba muri Canada aho abana n’umugore we Nyangabire Francine bashakanye mu 2020.

Danny Usengimana ubu akaba aba muri Canada hamwe n'umugore we
Danny Usengimana ubu akaba aba muri Canada hamwe n’umugore we

Danny Usengimana na bagenzi be mu kiganiro bagiranye, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imbogamizi abakinnyi mu Rwanda bahura na zo, imibereho mu makipe ndetse na byinshi bibera mu mupira w’u Rwanda. Bavuze ko mu gihe byakomeza uko bimeze bizagorana ko habaho gutera imbere kwawo aho Nizeyimana Mirafa ubwe yageze aho avuga ko nibura bishoboka ko mu myaka 30 aribwo byazaba byarakemutse abana bo bazabyara akaba ari bo bazakina mu bihe byiza gusa na byo ngo batizeye.

Danny Usengimana ku giti cye avuga ko ateganya kuzashyira mu nyandiko ibyo yagiye ahurira na byo mu mupira w’amaguru mu rugendo yawugizemo mu Rwanda.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye aho nyuma yo kwigira umupira mu ishuri ry’Isonga, mu 2015 yakiniye Police FC ayivamo 2017 agiye muri Singida United yo muri Tanzania anyura mu ikipe yo mu Misiri yitwa Tersana Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri, mbere y’uko mu ntangiriro za 2019 yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, iyi na yo ayivamo mu mpeshyi ya 2021.

Danny Usengimana muri Police FC
Danny Usengimana muri Police FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka