Sendika z’abakozi zibafasha kurenganurwa igihe barenganyijwe n’abakoresha

Abakora mu bigo byigenga cyane cyane iby’uburezi, barakangurirwa kugana sindika z’abakozi.

abarezi mu bo mu Karere ka Kayonza n'utundi Turere bari kugenda bahugurwa basobanurirwa akamaro ko kugana Sindika
abarezi mu bo mu Karere ka Kayonza n’utundi Turere bari kugenda bahugurwa basobanurirwa akamaro ko kugana Sindika

Izi sendika ngo zizabafasha kurenganurwa ku bibazo by’akarengane bakunze gukorerwa n’abakoresha babo.

Barabikangurirwa na Sendika yitwa Syneduc ishinzwe kureberera inyungu z’umukozi, ndetse ikaba ishinzwe kumvikanisha umukozi n’umukoresha mu gihe hagaragaye ubwumvikane bucye.

Nkotanyi Faustin umunyamabanga mukuru w’iyi sendika, avuga ko ibigo byigenga bikunze kurenganya abakozi bikoresha bakabura ubuvugizi.

Agira ati” Abakora mu bigo byigenga bahura n’ibibazo byinshi birimo gukorera ku masezerano y’akazi y’igihe gito, kudahembwa mu mezi y’ikiruhuko cyane cyane ku barezi, kwirukanwa uko biboneye n’abakoresha n’ibindi”.

Akomeza avuga ko kontaro y’igihe gito zihabwa cyane cyane abarezi, zituma batabasha kubona inguzanyo muri Banki bigatuma nta terambere bageraho.

Ati” Hari ikigo Umwarimu Sacco cyashyiriweho guteza imbere umwarimu. Ariko kuko nta masezerano y’igihe kirekire ahabwa ntiyemererwa kuyibona kuko akenshi usanga yanatinze guhembwa”.

Nkotanyi Faustin umunyamabanga mukuru wa Syndicat Syneduc wicaye iburyo arakangurira abakora mu bigo byigenga kugana za sendika
Nkotanyi Faustin umunyamabanga mukuru wa Syndicat Syneduc wicaye iburyo arakangurira abakora mu bigo byigenga kugana za sendika

Baraka Barthelemy ushinzwe umurimo mu Karere ka Kayonza, avuga ko abahagarariye ama sendika atandukanye y’abakozi bagabanyije ibibazo byinshi bakiraga mbere.

Ati” Mu myaka ishize sindika zitaraza imanza z’abarimu zarengaga 20 ku mwaka, ariko ubu mu mwaka ushize hagaragaye eshanu gusa”

Uyu muyobozi avuga ko bari kugenda bahugura abakozi bo mu bigo bitandukanye byigenga birimo niby’uburezi, basobanurirwa akamaro ko kuba muri Syndika kugirango bose bazigane.

Ibi ngo bizaca burundu umuco wo kurenganya abakozi ukunze gukorwa n’abakoresha, ndetse binace umuco w’abakozi bitwara nabi mu kazi bishingikirije kuba muri sendika zibakorera ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba umunyamuryango wasendika bisaba iki? umuntu unjya numuntu umezegute? Murakoze

Niyibizi emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka