Nahimana ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu - Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko Padiri Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu kubera ibyaha akekwaho, ahubwo ko bari kumureka akinjira ubundi akabiryozwa .

perezida Kagame yavuze ko Nahimana yagombaga kwinjira mu gihugu akaryozwa ibyaha by'ingengabitekerezo abiba
perezida Kagame yavuze ko Nahimana yagombaga kwinjira mu gihugu akaryozwa ibyaha by’ingengabitekerezo abiba

Yabitangarije mu Nama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye muri Kigali Convention Center kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.

Yavuze ko umuntu ushakishwa n’ubutabera atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu, nubwo baba batinya ko yarushaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje kugaragaza atihishira.

Yagize ati " Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu".

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu wahoze ari umupadiri

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kuko yashakaga kuza agakora ibihabanye n'ibyangobwa yari afite
Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kuko yashakaga kuza agakora ibihabanye n’ibyangobwa yari afite

Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ni bwo yangiwe kwinjira mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Kenya, aho yari aje avuga ko aje mu bikorwa bya Politike, kandi afite pasiporo y’abafaransa n’uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buhabwa abakerarugendo, ibyo bikaba bihabanye n’ibikorwa bya Politike byari bimuzanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Iyo bamureka akaza akigeragereza amahirwe. Icyakora nubwo ntize amategeko nanjye namucira urubanza kungingo y’ingenga bitekerezo ya Genocide ndetse ndetse n’ipfobya rya Genocide.

Kanyamasyo yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Urwanda aho rugeze ntago arurwo kumva ko waza ngo wirirwe ubabwira amagambo atubaka sinumva rero ukuntu umuntu ananirwa namagambo yo muri bible yakoreshaga abwiriza abantu none ngo aze avuge ibyubaka.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Banyarwandakazi, Banyarwanda! twabyemera twabyanga, iki gihugu twese turagisangiye. Nimureke Nahimana aze atangaze gahunda ze, maze abanyarwanda tuzrmere cg tuzange! Naho abamushinja icyaha nabo barabizi ko ntacyo yakoze, ahubwo batinyako abarusha ibitekerezo byakunga abanyarwanda!

Matthieu yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

nitureke amatiku tureke nabandi bayobore twekwigunyiriza ubutegetse rwese turabanyarwnda

isa yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Nibamureke aze rwose gusa twizere ko ubutabera buri gukora akzi kabwo kuko umuntu wibitekerezo na biriya ntabwo abanyarwanda tumukeneye ibibazo twaciyemo birahagije ntabwo dukeneye abashaka kudusubiza inyuma

Murego yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

@Konzi: Ntukite umugabo udatunze "Imbwa" ejo nawe hatazagira urikwita kandi bikakugwa nabi! Wibuke kandi ko baca umugani mu kinyarwanda ngo "ugaya igitsina cya mukeba kikakwambura umugabo"!

Rugira yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Urwanda ni urwatwese nta n’umwe ugomba kugenera undi ukwabaho no gutera ubwoba,uwo watumye atinjira se ubwo sumufatanya cyaha?cg yabitewe n’impuhwe yamugiriye?!!!

KAZI yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Nibyo kimwe n’abandi Bose bagoswe nirondabwoko nka uriya bashaka kuza bamureka akaza akozwa, akuhagirwa mû mazi meza agacya yakwanga gucya agashyirwaho vim na suruwaya ariko agacya. Gusa uriya wananiwe kuyoborwa na bibliya yigisha urukundo Sinzï KO hari icyamukuramo kamere ye yamuteye gushinga ruriya rubuga rumeze nka RTLM. ngirango twese tuzi aho yatugejeje, uwo uvuga ngo kudahuza ibitekerezo ntibivuze KO uri umwanzi, ngirango ibitekerezo nkibyo byigishije abahutu kwanga abatutsi kugera aho babirukana bakabasenyera, bakabica muli 1959,bigakomeza gutyo kugeza muli 1994 ariko bakomeza kwica bagamije kurimbura umututsi, ngirango uwo Nahimana akwiriye kuryozwa muburyo bukomeye urwo rwango akomeje kubiba mubantu abangisha umututsi. Ngirango igihe nkicyo barerewemo bagororerwa kigomba kurangira.

Byakweli Christophe. yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Kuza kwe byari kundyohera aje mu ishusho yera nk’uwari warihaye Imana.Ngo ni abataripfana imvugo z’abantu batifuza gutegekwa bakaba ibizinga muri societe ndetse n’imungu ku bukungu.Cyangugu nyivukamo ariko iranze igwije ibigande ngabo ba rukokoma,ba nahimana wasanga habonetse abandi.Ariko mwafashije abubatsi bagamije amahoro kubaka muri mubiki?Murashaka kwongera kwikoreza abaturage imisambi?Niba ariwo mugambi umuvumo Kristo azashyira kuri uyu mushi nahimana n’abamushyigikiye uzakurikira urubyaro rwabo.

mulima yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

njye mbona koko yarakwiye kuza ubundi agakatirwa nkabandi Bose

kevin yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

kwanga uwo ariwe wese kabone nubwo mwaba mupfa ibyanyu bwite ni wowe bivuna so ntabwo nagira uwo mbigiramo inama. ariko na none umuntu naza kukurimbura cga kukuroga ukamuha umwanya ngo abigereho sinzi niba aribyo twakumva nk’ubwunganizi, hunganira uwubaka, usenya we azahore acirwa ishyanga Imana Izahore imuturinda abamushaka bazamusangeyo.

BIGABO E yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

I agree with His Excellency. Every Rwandan willing to go back home should be allowed without any obstacle, actually facilitated to reach home safely. Even those who perpetrated our loved ones are facilitated to go back home. If this so called priest has committed crimes, he should be arrested even from where he is now!

Konzi konzi yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka