Abayobozi ntibakwiye gutwarwa n’icyubahiro bahabwa n’ubuyobozi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagiriye inama abayobozi bagenzi be yo kudatwarwa n’icyubahiro ubuyobozi bwabahaye ngo bibagirwe inshingano nyamukuru zo kwita ku muturage.
Avuga ko inshingano nyamukuru y’ubuyobozi ari ugukorera abaturage ibibateza imbere kuko uburyo biyumvamo umuyobozi biba bihwanye n’akazi abakorera.
Agira ati “Mu gihe tuba tukiri mu myanya y’ubuyobozi, tugomba gukora cyane, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu, nubwo byaba bivunanye bwose.”
Yabitangarije abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’imiyoborere cyateguwe n’umuryango wa Mo Ibrahim, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.
Muri uyu muhango hanatangiwemo igihembo cyagenewe Johnson Sirleaf wahoze ayobora Liberia.
Perezida Kagame yamushimiye uruhare yagize mu kuyobora Liberia mu bihe bikomeye yarimo. Avuga ko yizera ko Abanya-Liberia bazakomeza kubakira ku musingi yabasigiye.
Perezida Kagame yanashimiye abateguye ibiganiro bizatangwa mu minsi ibiri iri imbere, bizaba biganira ku ruhare rwa leta mu mitangire ya serivisi inogeye abaturage
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana niyo ituma abayobozi babaho.C’est une disposition y’imana.Impamvu ituma babaho,nuko badahari igihugu cyabamo akaduruvayo (disorder).Urugero,igihe ISRAEL itari ifite UMWAMI,Abaturage bikoreraga icyo bashatse.Tubisoma muli Abacamanza 17:6.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana ariyo ishyiraho abayobozi (appointment/nomination).Ntabwo ariyo ishyiraho president,minister,mayor,depite,...President ajyaho binyuze mu matora cyangwa mu ntambara.Niba ari imana yabashyiragaho,nta matora cyangwa intambara byabaho.Pastors ntibakabwire abayoboke babo ko abategetsi bashyirwaho n’imana.Kuko twese tuzi neza uburyo bajyaho.Urugero,muli 1973,Habyarimana yafashe ubutegetsi abanje kwica president Kayibanda n’abandi bayobozi from Gitarama.Nyamara ndibuka ko Abanyamadini baririmbaga ko Habyarimana yashyizweho n’imana.Ntabwo aribyo.Ntitukumve nabi Abaroma 13:1.
Impamvu abanyamadini bigishaga ko president Habyarimana yashyizweho n’imana,nuko nabo baba bishakira umugati.Twese tuzi ko presidents bashyirwaho n’amatora cyangwa intambara.Abavuga ko ari imana ibashyiraho,baba bigiza nkana.UKURI nabo barakuzi neza.Ndibuka ko Kagame yigeze kubaza abanyamadini ati muravuga ko nashyizweho n’imana,abo twari kumwe ku rugamba bapfuye,imana yarabangaga?Nkunda ukuntu Kagame yerekana hypocrisy y’abanyamadini.
Bjr njye nasabaga yuko uyumugabo uhemba abayobozi kuba yaje murwanda ndumva ayamahirwe twayabyaza umusaruro