Abanyarwanda bamaze kumenyera kugaragaza ibitekerezo ku makuru runaka aba ashyushye mu Rwanda muri iyo minsi. Itangira ryo kwiyamamaza na ryo riri mu makuru ari kuvugwaho kuri Twitter muri iki gitondo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, niho mu Rwanda igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida cyatangiye ku mugaragaro.
Abakandida uko ari batatu bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), baratangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame aratangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango.
Frank Habineza, umukandida wa Green Party aratangirira mu Karere ka Rusizi, naho umukandida Wigenga Philippe Mpayimana arahera mu Karere ka Bugesera.
Reka turebe icyo Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter rugera hose ku isi batekereza kuri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bose.
Kuva kera mu muco NyaRwanda "KIRAZIRA KWIMA AMATWI UWAGUHAYE AMATA" #Torakagame Twubake u #Rwanda twifuza #RwandaDecides #MyChoise #Kagame pic.twitter.com/PMIfpmNm5V
— Callixte DUSHIME (@callixtedushime) July 14, 2017
Uyu yibukije bimwe mu byagenderwagaho mu muco Nyarwanda kugira ngo witure uwakugiriye neza.
#Torakagame inkotanyi cyane kuko niwe dukesha ubuzima,amahoro,umutekano,uburezi kuri Bose Only him HE @PaulKagame pic.twitter.com/RQa5oXSEYM
— Muyenzi A.Democratie (@MuyenziAnge1) July 14, 2017
Uwitwa Muyenzi yatanze impamvu abona azatora umukandida yahisemo.
I Can t wait for 04-08-2017 ! #Myvotecounts #ToraKagame #RwandansDecide pic.twitter.com/bsbpAKGVhp
— Mutimukeye (@Mutimukeye1) July 14, 2017
Uyu witwa Mutimukeye ati "Itariki itinze kugera!"
#WithHabineza #VoteFrankHabineza #ToraFrankHabineza pic.twitter.com/gCJo5YZ7P3
— D Green Party Rwanda (@DemGreenPartyRw) July 14, 2017
Ishyaka rya Democratic Green Party na ryo ryatangiye kwamamaza umukandida waryo kuri Twitter.
Tuzirikane ko ubushobozi bwa Nyakubahwa #Kagame agaragaza hirya no hino bigira impinduka nziza ku #Rwanda #Torakagame #TwubakeURwandatwifuza pic.twitter.com/kYxug0CUGI
— KaringanireHass (@HassKaringanire) July 14, 2017
Karinganire yemeza ko umukandida we ashoboye, kubera impinduka yazanye.
#RwandaDecides Presidencial Candidate #Mpayimana starts his campain in #Nyamata @BugeseraDistr pic.twitter.com/K5C7CDK7pk
— Kigali Today (@kigalitoday) July 14, 2017
Kigali Today nayo ibabereye aho abakandida bose biyamamaza uyu munsi. Mpayimana yatangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku gihe.
#RwandaDecides #RPF campaign... even in the air .... the trusted pilot... now I hope someone comes up with with a #PS4 version pic.twitter.com/GIcdw3BVS7
— Albert Rudatsimburwa (@albcontact) July 14, 2017
Bamwe bakoze mu nganzo mu kwerekana ko umukandida wabo ashoboye.
#Kagame's first campaign starts today in @RuhangoDistrict & @HuyeDistrict. #ToraKagame #RwandaDecides #RwandaElections2017 #PSD #Rwanda pic.twitter.com/LOTgUVCT5I
— PSD Rwanda (@PSD_RW) July 14, 2017
Ishyaka rya PSD ryamaze kwemeza ko rizashyigikira umukandida Paul Kagame naryo rikomeje kubigaragaza.
The colors are: Red, White, Blue & #ToraKagame Twubake u #Rwanda twifuza is the message. The City is decorated @rpfinkotanyi pic.twitter.com/co8zAVSbNS
— Merard Mp (@merarvm3) July 14, 2017
Uyu yazindutse igitondo cya kare, asangiza abamukurikira uko byifashe muri Kigali n’ubwo bwari butaracya.
Glad to be joined by my family #Rwanda #RwandaDecides pic.twitter.com/sVN0ax5vO3
— Frank Habineza (@FrankHabineza) July 14, 2017
Frank Habineza, umukandida wa Green Party nawe yamenyesheje abamukurikira ko umuryango we waje kwifatanya nawe.
#Torakagame
Umusingi w' ubumwe bwa banyarwanda
n' iterambere rirabye mu #Rwanda #kagame pic.twitter.com/VC5UzKhWIQ— Kayitare Anicet (@kayitareAnicet) July 14, 2017
Uyu nawe yagaragaje icyo ashingiraho atora umukandida we.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Tuzamutora yatuvanye my menyo ya rubamba ubu turiho aho twumvaga bidashoboka
Abatarabona igihugu aho cyijyeze nibo bacyirwanira gutejyeka Ntabwo bemera nagato Ugasanga umuturajye amubajije ijambo scabies icyo asubiza nku wagiye Bugesera
Byifashe gute
Ubwo utatora HE Kagame Paul yaba yishingikirije iki?Nzamutora,nongere mutore kugeza igihe azigishiriza umusimbura gukora nkawe
Ariko kuri iyi manda azashishoze abamufasha ku nzego zo hasi ha baramuvangira.kandi azavuganire abana n’ababyeyi bagize igihombo bakabahagarika kwiga mu mwaka hagati ntibizasubire turi mu gihirahiro ntituzi aho tuzerekera rwose.
oyee3eeeeeereeeeeee RPF oyeeee ntawima amavuta uwamuhaye amata!!!!!
FPR oye gutora Kagame Poul nugukomeza kwiyubakira igihugu ibikorwa bye biramuranga imvugo niyongiro