Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.
Frank Habineza
Uyu mukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Rulindo n’aka Nyabihu ariko ubwo yavaga i Rulindo ajya kwiyamamariza muri Nyabihu yashatse kwiyamamariza muri Musanze kandi bitemewe, ubuyobozi burahagaboboka buramubuza.
Ku isaha ya saa sita n’iminota 10 nibwo Habineza yari ageze ku kibuga cy’umupira w’amaguru yiyamamarijeho muri Rulindo.
Uwo mukandida yahageze akererewe ugereranije n’amasaha yari ategerejweho, yakiriwe n’abantu bagera mu 100.
Habineza wari uri kumwe n’umugore we, Kabirira Judith, yijeje Abanya-Rulindo ko nibamutora azabubakira ibitaro by’icyitegererezo akanakuraho imisoro y’ubutaka.
Yakomeje ababwira ko azazamurira imishahara abarimu ndetse n’ururimi rw’ikinyarwanda rukarushaho kubahwa nk’ururimi gakondo rw’Abanyarwanda.
Yongeye gushaka kwiyamamariza ahatemewe
Mu ma saa cyenda ubwo yageraga ahitwa ku Kabaya urenze gato Umujyi wa Musanze agiye kwiyamamariza muri Nyabihu, yashatse kuhiyamamariza mu buryo butemewe kuko atariho yari yateganije kwiyamamaza.
Abayoboke b’ishyaka rye bari bamuherekeje bageze ku Kabaya batangira gutanga ibirango biriho ibendera rya Democratic Green Party of Rwanda.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre yahise ahagera, ababuza gukora ibyo bikorwa bakomeza bajya i Nyabihu aho bagombaga kwiyamamariza.
Bageze i Nyabihu bakirwa n’abantu babarirwa mu 150, Habineza ababwira imigabo n’imigambi ye irimo gukuraho imisoro y’ubutaka, nibaramuka bamutoye.
Ni ubwa kabiri umukandida Frank Habineza ashatse kwica amategeko yo kwiyamamaza kuko ubwo yajyaga kwiyamamariza muri Nyagatare nabwo yashatse kwiyamamariza ahabera isoko ariko ubuyobozi buramubuza.
Amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) avuga ko nta mukandida wemerewe kwiyamamariza ahantu hahuriye abantu bari muri gahunda zabo nko mu isoko, ku nsengero, ku bigo by’amashuri n’ahandi.
NEC ikomeza ivuga ko ukomeje kurenga kuri ayo mabwiriza yandikirwa ibaruwa imuburira, yabisubira akaba yahagarikwa ntakomeze kwiyamamaza.
Mpayimana Philippe
Uwo mukandida wigenga yiyamamarije mu Karere ka Karongi na Rutsiro. Yageze mu Karere ka Karongi ku isaha ya saa saba zibura iminota 10, yakirwa n’abaturage babarirwa mu 170.
Yakomereje mu Karere ka Rutsiro mu masaha ya nimugoraba yakirwa n’abaturage babarirwa muri 40.
Aho yiyayamarije hose yagejeje ku baturage ibyo azashyira mu bikorwa naramuka atorewe kuyobora u Rwanda.
Yagize ati “Kugira ngo tugere ku iterambere ni uko nzabanza kuvugurura uburyo ba gitifu bashyirwaho kugera k’umurenge.Tuzajya tubatora kandi no k’umudugudu tuzabashyiraho.”
Yakomeje avuga ko ikirango cye ari Ingazi (Escaliers) bivuga ko Abanyarwanda bagomba gutera intambwe ijya imbere.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Ariko se wa mugani wa mugani w’uyuwiyise Ntofanyi, Placide niwe utora wenyine,
arikose Placide asobanukiwe nicyo twita Demokarasi, none se Kagame yiyamamaje wenyine iyo yaba ari democratie cg yaba ari Dictature, icyerekana ko mu rwanda dufite demokarasi ni uko buri wese avuga icyo yumva,agatora uwo ashatse hakiyamamaza ushatse knd akabikora akuriije amategeko n’amabwiriza,niyo mpamvu umuntu ajya aha akiyamamaza. kuvuga ko ari ukubaka amateka rero sibyo
yewe nimureke uwiyamamaza yiyamamaze gusani uko sbanyarwanda tuzi icyo gukora
Ndi Habineza na Mpayimana navamo akange karenge. Baragirango binjire mu mateka ko bigeze kwiyamamariza umwanya wa prezida wa republika. Aka ni akumiro!
siwowE utorAwenyinE witera urwenya.