Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Uko byari byifashe ubwo Habineza na Mpayimana biyamamazaga (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 19-07-2017 - 19:52'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Uyu mukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Rulindo n’aka Nyabihu ariko ubwo yavaga i Rulindo ajya kwiyamamariza muri Nyabihu yashatse kwiyamamariza muri Musanze kandi bitemewe, ubuyobozi burahagaboboka buramubuza.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Rulindo
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Rulindo

Ku isaha ya saa sita n’iminota 10 nibwo Habineza yari ageze ku kibuga cy’umupira w’amaguru yiyamamarijeho muri Rulindo.

Uwo mukandida yahageze akererewe ugereranije n’amasaha yari ategerejweho, yakiriwe n’abantu bagera mu 100.

Habineza wari uri kumwe n’umugore we, Kabirira Judith, yijeje Abanya-Rulindo ko nibamutora azabubakira ibitaro by’icyitegererezo akanakuraho imisoro y’ubutaka.

Yakomeje ababwira ko azazamurira imishahara abarimu ndetse n’ururimi rw’ikinyarwanda rukarushaho kubahwa nk’ururimi gakondo rw’Abanyarwanda.

Yongeye gushaka kwiyamamariza ahatemewe

Mu ma saa cyenda ubwo yageraga ahitwa ku Kabaya urenze gato Umujyi wa Musanze agiye kwiyamamariza muri Nyabihu, yashatse kuhiyamamariza mu buryo butemewe kuko atariho yari yateganije kwiyamamaza.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyabihu
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyabihu

Abayoboke b’ishyaka rye bari bamuherekeje bageze ku Kabaya batangira gutanga ibirango biriho ibendera rya Democratic Green Party of Rwanda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre yahise ahagera, ababuza gukora ibyo bikorwa bakomeza bajya i Nyabihu aho bagombaga kwiyamamariza.

Bageze i Nyabihu bakirwa n’abantu babarirwa mu 150, Habineza ababwira imigabo n’imigambi ye irimo gukuraho imisoro y’ubutaka, nibaramuka bamutoye.

Ni ubwa kabiri umukandida Frank Habineza ashatse kwica amategeko yo kwiyamamaza kuko ubwo yajyaga kwiyamamariza muri Nyagatare nabwo yashatse kwiyamamariza ahabera isoko ariko ubuyobozi buramubuza.

Frank Habineza yiyamamarije i Rulindo
Frank Habineza yiyamamarije i Rulindo

Amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) avuga ko nta mukandida wemerewe kwiyamamariza ahantu hahuriye abantu bari muri gahunda zabo nko mu isoko, ku nsengero, ku bigo by’amashuri n’ahandi.

NEC ikomeza ivuga ko ukomeje kurenga kuri ayo mabwiriza yandikirwa ibaruwa imuburira, yabisubira akaba yahagarikwa ntakomeze kwiyamamaza.

Mpayimana Philippe

Uwo mukandida wigenga yiyamamarije mu Karere ka Karongi na Rutsiro. Yageze mu Karere ka Karongi ku isaha ya saa saba zibura iminota 10, yakirwa n’abaturage babarirwa mu 170.

Mpayimana ubwo yiyamamariza i Karongi yakiriwe n'abaturage babarirwa mu 170
Mpayimana ubwo yiyamamariza i Karongi yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 170

Yakomereje mu Karere ka Rutsiro mu masaha ya nimugoraba yakirwa n’abaturage babarirwa muri 40.

Aho yiyayamarije hose yagejeje ku baturage ibyo azashyira mu bikorwa naramuka atorewe kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “Kugira ngo tugere ku iterambere ni uko nzabanza kuvugurura uburyo ba gitifu bashyirwaho kugera k’umurenge.Tuzajya tubatora kandi no k’umudugudu tuzabashyiraho.”

Yakomeje avuga ko ikirango cye ari Ingazi (Escaliers) bivuga ko Abanyarwanda bagomba gutera intambwe ijya imbere.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga i Rutsiro
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga i Rutsiro

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko se wa mugani wa mugani w’uyuwiyise Ntofanyi, Placide niwe utora wenyine,
arikose Placide asobanukiwe nicyo twita Demokarasi, none se Kagame yiyamamaje wenyine iyo yaba ari democratie cg yaba ari Dictature, icyerekana ko mu rwanda dufite demokarasi ni uko buri wese avuga icyo yumva,agatora uwo ashatse hakiyamamaza ushatse knd akabikora akuriije amategeko n’amabwiriza,niyo mpamvu umuntu ajya aha akiyamamaza. kuvuga ko ari ukubaka amateka rero sibyo

Elise yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

yewe nimureke uwiyamamaza yiyamamaze gusani uko sbanyarwanda tuzi icyo gukora

alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Ndi Habineza na Mpayimana navamo akange karenge. Baragirango binjire mu mateka ko bigeze kwiyamamariza umwanya wa prezida wa republika. Aka ni akumiro!

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

siwowE utorAwenyinE witera urwenya.

ntofanyi yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.