Yakijijwe n’irondo umugabo we agiye kumuhitana
Irondo ryo mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga i Kirehe ryakijije umugore umugabo we yari amaze gutera icyuma ashaka kumwica.
Ahagana saa munani z’ijoro rishyira iya 29 Nyakanga 2016, ni bwo iryo rondo ryafashe umugabo w’imyaka 40 wari umaze gutera icyuma ku zuru umugore we w’imyaka 29.
Uwo mugore avuga ko umugabo we yatashye muri icyo gicuku, amaze kumukingurira, umugabo amubwira ko amwica.
Umugabo ngo yafashe icyuma akimutera ku zuru, umugore agerageza kumucika avuza induru, irondo riratabara rifata uwo mugabo ashyikirizwa Polisi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kankobwa, Habimana Jean Paul, avuga ko abanyerondo bakimara kumva urusaku, bahise batabara bagakiza umugore, ndetse bagata muri yombi uwo mugabo washatse no kubarwanya.
Yagize ati “Abanyerondo bakimara kuhagera, umugabo yahise yinjira mu nzu asohokana icumu, agiye kubarwanya bararimufatana. Ubu twamushyikirije Sitasiyo Polisi ya Nyarubuye.”
Ku mpamvu y’icyo bapfa, umuyobozi w’akagari yavuze ko uwo muryango uhoramo amakimbirane biturutse ku mwana umugabo ashinja umugore ko yamubyaye ahandi ariko umugore agahora abihakana.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uwo mugabo asanzwe arangwa n’ibikorwa by’urugomo aho atuye ndetse ngo ubuyobozi bukaba buhora bumugira inama ariko akazirengaho.
Habimana asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, baharanira gutanga amakuru ahantu hose bumvise umwuka mubi mu ngo, bityo ayo makimbirane agakemurwa hatabayeho kuvutsanya ubuzima.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Gregoire soma neza
Wowe wanditse ngo uyu mugore ageza sa munani arihe wumvise nabi bavuze umugabo ko ariwe wari utashye sa munani.Uwo mugabo buriya yari avuye mubandi bagore atekerezako umgore aramubaza iyo avuye maze aza yahembeye umujinya.Abihanirwe uko bikwiye.
Uwomugore kuki ageza sa munani ?