Umwenda wa miliyoni 13 watumye bafungirwa amazi

Abatuye akarere ka Bugesera bavuga ko bafungiwe amazi imyaka itanu kubera umwenda wa miliyoni 13 frw bafitiye Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).

Amavomo amaze imyaka itanu yarafunzwe kubera kutishyura
Amavomo amaze imyaka itanu yarafunzwe kubera kutishyura

Dushimimana Alexis utuye mu kagarii ka Kabuye mu murenge wa Nyarugenge,avuga ko bamaze imyaka itanu, ivomo ryabo ryakoreshwaga n’ingo zisaga 300 rifunze.

Yagize ati “Dusigaye tuvoma amazi y’ibishanga n’inzuzi kandi twari dufite amazi meza none ubu indwara z’inzoka zigiye kuzatwica, nimutabare mufungure aya mazi”.

Icyo aba baturage bavuga ni uko, ubuyobozi bwa WASAC nabwo bwagize uruhare mu kutishyurwa, amafaranga akarinda aba menshi.

Bavuga ko bwashoboraga kwishyuza buri kwezi, aho gutegereza ko amezi aba menshi.

Kananga Jean Damascene umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe amazi n’isukura nawe aratunga agatoki abakozi ba WASAC bashinzwe kwishyuza.

Ati “Iyo babakurikirana bakajya babishyuza buri kwezi ntabwo iki kibazo cyari kubaho, gusa tugiye gukorana nabo kuburyo amavomo yose afungurwa bitarenze ukwezi kwa 11 kuko abaturage aribo baharenganira”.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Bugesera, Vedaste Tuyisenge atangaza ko batazafungura aya mavomo mu gihe cyose ibibazo by’iyi myenda bitarahabwa umurongo wo kuyishyurwa.

Ati “Tuzafungura aya mavomo ari uko akarere cyangwa undi azaduha umurongo wo kwishyura cyangwa baduhaye amafaranga”.

Mu kwirinda ko ibi bibazo byazongera kubaho, Tuyisenge avuga ko ivomo rizajya ricungwa n’ishyirahamwe ry’abaturage benshi (Water User Association).

Ati “Aho kuba umuntu umwe nk’uko byari bisanzwe, hakazanashyirwaho komite zishinzwe amazi kuva mu karere kugeza mu midugudu ndetse na WASAC. Komite zizashyirwaho mu nama izaba tariki 23 z’uku kwezi”.

Mu mavomo rusange 200 abarizwa mu karere ka Bugesera, 120 niyo yafunzwe kubera umwenda w’amafaranga arenga miliyoni 13. Hari ayafunzwe kuva mu mwaka wa 2012.

Muri yo 65 amaze gufungurwa nyuma yo gutanga umurongo wo kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka