Umurambo we watoraguwe ku nkombe z’umugezi

Ku nkengero z’umugezi wa Nyacyondo mu karere ka Karongi hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyakazi Adrien bikekwa ko yatwawe n’amazi.

Umurambo we watowe ku nkombe z'umugezi wa Nyacyondo
Umurambo we watowe ku nkombe z’umugezi wa Nyacyondo

Karasanyi Nicolas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashari Munyakazi akomokamo, avuga ko kugeza ubu bakeka ko yaba yishwe n’amazi y’uyu mugezi wari wuzuye kubera imvura yagwaga.

Yagize ati “Yavuye mu rugo ejo agiye mu itsinda abamo ryo kwizigamira mu isantere ya Rusovu mu Murenge wa Murundi ari naho asanzwe akorera ubucuruzi bwa butike. Mu kugaruka rero birashoboka ko yasanze amazi y’uriya mugezi yabaye menshi ukamutwara”.

Umugezi wa Nyacyondo ukunda kuzuzura iyo imvura yaguye, nk’uko Karasanyi abivuga.

Avuga kandi ko yari yamaze amasaha menshi igwa ku mugoroba wo kuwa 19 Nzeli 2016.

Umurambo wa Munyakazi wabonetse ku nkombe z’uyu mugezi, ku musenyi, mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeli 2016.

Karasanyi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu migezi itemba mu gihe imvura igwa, avuga ko ingufu z’amazi ziba ziyongereye ugereranyije n’uburyo umugezi uba usanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nihanganishije Uwo Muryango.Tuwufashe Mumugogo

Justin yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

umujyangowuwo mugabowihanga

ni eriyasi yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka