Ukuriye abarinzi b’umunyamabanga wa FDLR yatahutse

Sergent Major Jean Baptiste Bisemakweli wari akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca yatashye mu Rwanda.

Sgt Maj Bisemakweli (wambaye ingofero) uwambere hamwe n'abandi barwanyi batashye mu Rwanda.
Sgt Maj Bisemakweli (wambaye ingofero) uwambere hamwe n’abandi barwanyi batashye mu Rwanda.

Sgt Maj Bisemakweli yageze mu Rwanda tariki 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho arashinzwe kurinda Col Hatangumuremyi uzwi ku mazina Kwizera Careb.

Avuga ko intambara zo gusubiranamo kwa FDLR Foca n’abayigumuyeho CNRD-Ubwiyunge ishinzwe na Col Irategeka no kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo byaciye intege abasirikare.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 29 nkora igisirikare ntacyo nashoboye kwigezaho, ndashaka kwicara ngatuza nkategura ahazaza hanjye kuko kuba muri FDLR nayo ubwayo itameze neza ntacyo byangezaho.”

Bisemakweli yahishuye icyatumye FDLR Foca icikamo ibice

Sgt Maj Bisemakweli atangaza ko nubwo benshi batunguwe no gucikamo ibice kwa FDLR Foca, ngo byari byaratangiye muri Nyakanga 2014.

Avuga ko nyirabayazana yo gucikamo ibice kwa FDLR Foca, byatewe n’uko umuyobozi wa FDLR Foca, Gen Maj Iyamuremye Gaston yabujijwe kujya mu nama yabereye i Roma.

Iyi nama yateguwe Sant Egidio umuryango wa Kiliziya Gaturika wateguraga uburyo umutwe wa FDLR washyira intwaro hasi.

Tariki 25 Kamena 2014 ni bwo indege ya Monusco yajyanye Kinshasa Gen Maj Iyamuremye Gaston, uzwi ku mazina ya Rumuli Byiringiro victor akuwe mu ishyamba rya Walikale.

Gen Maj Iyamuremye ageze Kinshasa gukomeza urugendo ntibyakomeje, abateguye inama n’abakorana na FDLR babwira Gen Maj Iyamuremye ko bitamworohera kugera i Roma.

Bamusabye ko yakohereza umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Foca Col Irategeka Wilson, udafite ibyaha aregwa cyangwa ngo ashakishwe n’inkiko mpuzamahanga.

Gen Maj Iyamuremye yagarukiye Kinshasa, naho Col Irategeka Wilson yitabira inama yateguwe na Sant’Egidio. Ariko avuyeyo atangariza abayobozi be ibyo yasabwe n’abakorana na FDLR bari bitabiriye inama.

Sgt Maj Bisemakweli avuga ko Col Irategeka avuye Roma yabwiye abamukuriye ko yasabwe kubwira abamukuriye kuva ku buyobozi hagashakishwa, undi uyobora umutwe udashinjwa ibyaha kandi udashakishwa n’inkiko mpuzamahanga.

Ati “Ntabwo Col Irategeka byamuguye neza kuko abamukuriye bahise bamutera utwatsi bamubwira ko ashaka gusenya umutwe, ndetse batangira kumushyiraho ingenza amakimbirane atangira gutyo.”

Sgt Maj Bisemakweli wabanaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR Foca, avuga ko hahise hatangira amakimbirane mu bayobozi, Col Irategekwa atangira gushakirwa ibyaha kugira ngo acibwe urubanza.

Col Irategekwa we yahise atangira ibikorwa byo gushaka uko yitandukanya na FDLR Foca, ashingiye ku bitegekerezo byo kureka impunzi z’Abanyarwanda zafashwe bugwate na FDLR Foca zigutaha mu Rwanda.

Sgt Maj Bisemakweli avuga ko umwuka hagati ya Lt Gen Mudacumura, Gen Maj Iyamuremye na Col Irategeka wagiye uba mubi kugera tariki 7 Kamena 2016 yitandukanyije na FDLR Foca.

Yahise ashinga nga umutwe witwa CNRD-Ubwiyunge ufatwa nk’umutwe ufite abarwanyi ba FDLR benshi. Uwo mutwe ni nawo ugenzura ahari impunzi z’Abanyarwanda benshi bari mu Burasirazuba bwa Congo.

Col Hatangumuremyi, umunyamabanga w’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca warindwaga na Sgt Maj Bisemakweli, yavukiye Shyira muri Komini Giciye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Yarangije mu kiciro cya 30 cy’ishuri rya gisirikare ESM Kigali arangiza afite ipeti rya sub-lieutenant, yoherezwa muri jandarumuri gukorera Rwamagana na Kibungo, mu 1994 yakoreraga Cyangugu, muri Gicurasi 1994 yoherezwa gukorera Ruhengeri.

Col Hatangumuremyi yahunze mu 1994 ajya mu nkambi ya Mugunga i Goma. Mu gihe cya ALIR 1997-98 yarashinzwe ibikorwa by’iperereza muri batayo.

Ubu ashinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, iri gukorera Kiyeye muri Rutshuru aho abana na Lt Gen Mudacumura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko se abo batype batashye hakiri kare batarateseka bategereje iki ? bategereje intambara se ? Nayo ko batayishoboye !!!

imbogo yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Gutahakwe bifitishingiro kukurwanda ruratuje, nabanyamahanga bifuzakuruturamo. gusaburiya ibyabayatangaje nibikekuruta ibyasigaranye. icyangombwanukuza yarahinduye ibitekerezo ajegufatanya nabandikubaka urwanda.

Kalim yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Naze arebe aho u Rwanda rugeze,afatanye nabandi kurwubaka nabandi nibatahe twiyubakire igihu.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Maze are be aho urwanda rugeze gsa arinsanga murwAmubyaye pe

Dave the Best yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka