U Rwanda rwarushije benshi ku isi guhanga udushya

Ikigo Mpuzamahanga cy’Umutungo mu by’Ubwenge (WIPO) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, byahanze udushya.

JPEG - 94.2 kb
Imbonerahamwe igaragaza uburyo u Rwanda ruza imbere ku isi mu bihugu biri ku rwego rumwe mu guhunga udushya.

Iki kigo gifatanije na Kaminuza ya Cornell, byasohoye raporo ngarukamwaka kuri uyu wa 15 Kanama 2016, igaragaza uko ibihugu birushanwa mu guhanga udushya, aho u Rwanda ruza imbere mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, rugakurikirwa na Mozambique na Cambodge.

Hari ibyiciro bitandukanye by’ubukungu WIPO ishingiraho mu gushyira mu myanya ibihugu byose byo ku isi. Muri byo, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku isi mu korohereza abaturage guhabwa inguzanyo, rukaba urwa gatandatu ku isi mu kuzamura ibigo by’imari iciriritse.

Ikigo cya WIPO kandi kivuga ko Leta y’u Rwanda ari iya 44 ku isi mu korohereza abashoramari. Mu kongerera ubushobozi abakozi bahabwa amahugurwa, u Rwanda ruza ku mwanya wa 16 ku isi, mu kubungabunga umutungo mu by’ubwenge ruza ku mwanya wa munani naho mu bijyanye no gutanga serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, rukaza ku mwanya wa 63.

U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa 38 ku isi mu kugira umubare munini w’urubyiruko rwize ibijyanye n’imyuga ihanitse n’ikoranabuhanga ku rugero rwa kaminuza, ariko muri rusange muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane nyuma y’ibirwa bya Maurice, Afurika y’Epfo na Kenya.

Ku rwego rw’isi yose, harebwe ibyiciro byose bishingirwaho mu guhanga udushya, ibihugu biza imbere ni u Busuwisi, Suwede, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Finland, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 83.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka