U Rwanda ntiruzata muri yombi Perezida Bashir

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yongeye gushimangira ko u Rwanda rudateganya guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, witegura kuza mu nama ya AU.

Perezida Bashir ushakishwa na ICC.
Perezida Bashir ushakishwa na ICC.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bitabiriye inama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera i Kigali.

Perezida wa Sudani Omar Al-Bashir, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu ashinjwa gukora mu Ntara ya Darfur.

Al-Bashir ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitegura kuza mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera i Kigali.

Abajijwe n’abanyamakuru niba u Rwanda rwiteguye kumuta muri yombi, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko rudashobora kumufata kuko atari rwo rwamutumiye, ahubwo ko yatumiwe na AU.

Ati “U Rwanda icyo rushinzwe ni ukwakira iyo nama, gucungira umutekano ndetse no gufata neza umuntu wese wayitumiwemo! Perezida Bashir na we ni umwe mu bakuru b’ibihugu bayitumiwemo, na we rero azayitabira.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko u Rwanda rwubahiriza ibyemezo by’umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe kuruta ibivugwa n’Urukiko rwa ICC dore ko u Rwanda atari n’umunyamuryango warwo.

Ati “U Rwanda rero twebwe nk’igihugu cy’Afurika yunze Ubumwe, turubahiriza mu buryo bukomeye ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudateganya guta muri yombi Perezida Bashir.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudateganya guta muri yombi Perezida Bashir.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko umuryango w’Afurika uunze Ubumwe wasabye Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni ko abakuru b’ibihugu bafite ibyaha baregwa, igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo.

Ati “Twebwe nk’u Rwanda rero, mbere yo kubahiriza urukiko tudafite aho duhuriye kuko twebwe ntabwo urwo rukiko twigeze turwemera, ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza cyane amabwiriza y’abakuru b’ibihugu by’Afurika.”

Perezida wa Sudani Omar Hassan Ahmad Al-Bashir, w’imyaka 72 amaze imyaka 27 ayobora icyo gihugu. Aherutse gutorerwa kuyobora Sudani indi manda muri Mata 2015, aho yatowe ku majwi 94%.

Aherutse kandi gutangariza BBC ko mu gihe manda ye izaba irangiye muri 2020, Abanya-Sudani bazitorera umuperezida mushya kuko we abona atagishoboye gukomeza kuyobora, kubera ko ngo akazi akora karuhije cyane.

Nyuma yo gutangaza ibi ariko, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko atari ubwa mbere Perezida Bashir abitangaje ariko ko atajya ashyira mu bikorwa ibyo avuga kuri iyi ngingo yo kurekura ubutegetsi.

Ikindi, ngo mu gihe yaramuka arekuye ubutegetsi yatakaza n’ubudahangarwa akaba yatabwa muri yombi mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka