Sima ikorerwa mu Rwanda iraruhagije - CIMERWA
Uruganda rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) rutangaza ko bitakiri ngombwa gutumiza indi sima hanze, mu gihe Leta yaba ishaka kungukira ku bikorerwa mu gihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’abikorera, barifuza guteza imbere gahunda yiswe ’Made In Rwanda’ yo kwihaza mu byo igihugu kibasha kwikorera.
Uruganda rwa CIMERWA ruvuga ko icyo gicuruzwa cyarwo kitagurwa nk’uko bikwiriye nyuma yo gukora icyo rwasabwaga, aho ngo rwubatse ibikorwaremezo bibasha gutanga umusaruro wujuje ubuziranenge kandi uhagije igihugu cyose.
Umuyobozi wa CIMERWA, Busisiwe Maria Legodi yatangarije abanyamakuru mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali, ko bamaze kubaka ibikorwaremezo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, ngo bakaba batanga umusaruro wa toni ibihumbi 600 ku mwaka, urenze uwo igihugu gikeneye wa toni ibihumbi 400 ku mwaka.
Madamu Busisiwe yagize ati "Ntabwo abaturarwanda bitabira kugura sima ikorerwa mu gihugu cyabo uko bikwiriye, nyamara ubu twashoboye gukora umusaruro mwiza, uhagije igihugu kandi tugabanya ibiciro. Isima yacu igurwa ku rugero rwa 48% hano mu Rwanda."
Ku rundi ruhande, Leta yafunguriye amarembo abacuruzi bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba abivuga.
Minisitiri kanimba avuga ko ibyo CIMERWA ibona nk’ikibazo, we abibona nk’igisubizo.
Yagize ati "Kuba bamaze kurenza umusaruro igihugu cyifuza ni amahirwe. Twe ntabwo tuzigera tubuza sima ya Hima kuza mu Rwanda, ahubwo CIMERWA na yo itangire ishake uburyo yagera kuri benshi mu gihugu no hanze muri uwo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba."
Uruganda rwa CIMERWA rumaze imyaka irenga itatu ruguzwe na Sosiyete PPC yo muri Afurika y’Epfo, bikaba byari mu rwego rwo kuruteza imbere kugira ngo rutange umusaruro mwinshi kandi rugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi akeza karigura nibakangurira abaturarwamda ibyiza byayo ntakabuza izagurwa nihaba harimikinyuranyo nivahanze koko,minister avuzukuri nibajyane nohanze yigihugu abanyarwanda sibokampara.ahubwo azatubwirire na banyenganda muti guhagarikisha caguwa ngo ntiyinjire mugihugu siwomuti nibakore imyenda myiza natwe dufitamaso areba ibyiza ntawe uzayigura turuzi iyiwacu myiza.urug;kubworozi igi nyarwanda ni150f irizungu100f bitumabatarigurase?kuberikise?
sima ivahanze irahendutse kurusha iyo murwanda, cimerwa nayo igabanye igiciro cya sima kugira ngo n’abaturage bagufi babashe kkuyigura. ntabvwo ibikorerwa iwacu byaduhenda kandi tugomba kuzamura abanyarwanda bagatura heza, ushinzwe ubucuruzi bwa sima muri cimerwa azabyigeho igiciro cya sima kizagabanywe. murakoze
sima ivahanze irahendutse kurusha iyo murwanda, cimerwa nayo igabanye igiciro cya sima kugira ngo n’abaturage bagufi babashe kkuyigura. ntabvwo ibikorerwa iwacu byaduhenda kandi tugomba kuzamura abanyarwanda bagatura heza, ushinzwe ubucuruzi bwa sima muri cimerwa azabyigeho igiciro cya sima kizagabanywe. murakoze
Coup de chapeau my minister, uvuze neza cyane. Mubujije indi sima yo hanze kwinjira twaba twumiwe. Nibahangane ibiciro bigabanuke en faveur yacu twe abaguzi. Ibi uzabibwire n’ushinzwe caguwa.
SHA CIMERWA NTINZIZA
ALIKO LERO BANYARWANDA MUREKE KUGURA SIMA IKOREBWA MUMAHANGA NTIWACU TUYIFITE