Shyira: Kwimura ibitaro mu manegeka bizatwara miliyari 4FRW

Ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu birimo kubaka inyubako nshya zizuzura zitwaye miliyari 4Frw mu rwego rwo gusimbuza izisanzwe, zubatse mu manegeka.

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Shyira biragaragara ko yihuta.
Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Shyira biragaragara ko yihuta.

Bamwe mu baturage b’aharimo kubakwa ibyo bitaro ku muhanda Vunga-Musanze bavuga ko bagiye kujya bagera kuri serivisi z’ubuvuzi biboroheye, bitabasabye kongera kurira imisozi.

Munyakazi Martin agira ati “Batworohereje cyane. Twazamukaga umusozi waba urwaye ukananirwa ariko ubungubu turahegereye cyane ni mu kibaya.”

Yongeraho ko mu gihe cy’imvura bigora ko imodoka zigera hejuru ku musozi aho ibitaro bya Shyira byari bisanzwe kubera ubunyereri; n’abahetsi mu ngobyi bikabagora kuhageza umurwayi.

Dr Rubanzabigwi Theoneste, uyobora Ibitaro bya Shyira, yishimira ko ibi bitaro bigiye kwimurwa bigakurwa mu nyubako zishaje zo mu 1930.

Avuga ko hari na hato kandi hejuru ku musozi ku buryo bitari koroha kuvugurura izo nyubako cyangwa kuzongera.

Agira ati “Dufite igihugu gifite icyerekezo, gifite aho kiri gifite n’aho gishaka kujya. Ntabwo byari bigishoboye kuba byakwakira inyubako nshya zijyanye n’igihe n’amaserivise dukeneye.”

Gahunda yo kubaka Ibitaro bya Shyira yaturutse mu mwiherero w’abayobozi, ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavugaga ko hari ibitaro yabonye mu mafoto akibaza niba biri mu Rwanda.

Dr Rubanzabigwi ati “Yabonye ko bikojeje isoni aho igihugu kigeze na serivise abaturage bakeneye,ahita asaba ko byavugururwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yemeza ko aho ibi bitaro byubatse bizafasha abaturage bo mu mirenge y’ intara eshatu.

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Shyira yatangiye mu Gicurasi 2016 bikaba biteganijwe ko mu mpera za Gashyantare 2017 bizaba byuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka