RwandAir yahagaritse ingendo zijya i Juba

Kubera intambara yubuye muri Sudani y’Amajyepfo, Rwandair yagaritse ingendo zerekeza i Juba mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu mu giye yajyagayo kane mu cyumweru.

Rwandair yatangaje ko izakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze uko ibintu bimeze i Juba ku buryo umutekano nugaruka uzasubukura izp ngendo kandi ko izahita imenyesha abakiliya bayo.

Patrick Manzi, Umukozi ushinzwe za poromosiyo n’iby’amasoko (marketing) muri RwandAir, yavuze ko n’izindi Kompanyi z’indege zakoreraga i Juba nka “Kenya Airways” na “Ethiopian Airlines” zahagaritse ingendo zazo muri icyo gihugu.

Manzi yongeraho ko uburyo Abanyarwanda basigaranye bwo kuba bava i Juba, ari ugukoresha inzira y’ubutaka.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko urasaku rw’amasasu rwumvikanye ku itariki 9 Nyakanga 2016, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka itanu icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Perezida Kiir yari mu nama hamwe na Visi Perezida wa mbere, Riek Machar, ngo bahise basaba ko imirwano ihagarara.

John Bosco Kalisa, uhagarariye Abanyarwanda baba i Juba, yavuze ko Abanyarwanda barenga 700 bari mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, hakaba n’abandi bakozi b’Abanyarwanda bakorera Loni ndetse n’abakora muri leta.
Kalisa yemeza ko abo Banyarwanda bose bafite umutekano, kuko barinzwe n’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri icyo gihugu ziyobowe na Lt Col John Ndengeyinka.

Ibinyamakuru byatangaje ko abaturage bo muri icyo gihugu bafite ubwoba kubera iyo mirwano ku buryo abenshi bahisemo kwikingirana mu nzu zabo, imihanda isigara igendwamo n’abasirikare gusa.

Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ko iyo mirwano yongeye kubuka hagati y’izo ngabo ari nk’ubugambanyi bukomeye ku baturage ba Sudani y’Epfo bamaze igihe bamerewe nabi kubera iyo ntambara yatangiye m’Ukuboza 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka