Rutsiro: Abayobora imirenge bimuwe hagamijwe gutizanya ingufu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwimuye abanyamabanga nshingwabikorwa ngo hagambiriwe kugirango batizanye ingufu.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahawe amabaruwa abimurira mu yindi mirenge ku wa 02 Kanama 2016, komite nyobozi ikaba ivuga ko yabimuye igendeye ngo ku mbaraga bifuzaga kuwo bajyanye mu wundi murenge.

Umuyobozi w'akarere avuga ko ba Gitifu b'imirenge bimuwe hagamijwe gutizanya ingufu
Umuyobozi w’akarere avuga ko ba Gitifu b’imirenge bimuwe hagamijwe gutizanya ingufu

Ayinkamiye Emerence uyobora Akarere ka Rutsiro agira ati”Kubimura ni uburyo bwo kunoza akazi twabikoze bitewe buri muntu n’ingufu tumukeneyeho tukamwimura tukamushyira mu wundi bitewe n’icyo tumushakaho kuko hari igihe umuntu ashobora gukemura ibibazo kurusha undi, ni mu buryo bwo gutizanya ingufu”

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bemeza ko kwimurirwa ahandi ntacyo bitwaye kuko ngo ari akazi uba warasabye mu gihe abandi bavuga ko kubimura batanabimenyeshejwe bibabangamira.

Nirere Etienne wayoboraga umurenge wa Mushubati ubu wimuriwe mu Murenge wa Boneza ati”Kwimurwa si ikibazo na gito kuko twasabye aka kazi tugashaka kandi ni akazi k’ubwitange ndumva kuba batwimuye nta muntu wabinenga kandi imbaraga badukeneyeho tugomba kuzitanga mu mirenge badushyizemo”

Undi na we wimuwe ariko utashatse ko izina rye ritangazwa aganira na Kigali Today yagize ati”Kwimurwa hato na hato njye mbona bibangamira bamwe n’ubwo batapfa kubivuga nk’ubu hari igihe uba umenyereye umurenge runaka hari n’ibikorwa watangiye bakakwimura utabirangije.

Ahubwo wenda ukaba wasanga ibindi byadindiye utangira mu murenge bakwimuriyemo ikindi kandi ugasanga hari n’uwo batimuye akaguma mu murenge we ukibaza uko byakozwe nabyo bikakuyobera ariko nta kundi twabigenza”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 13 yo mu Karere ka Rutsiro bimuwe hari hahize umwaka urenga ho gato bimuwe na none kuko ubuheruka bari bimuwe muri Mata 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka