Bafashwe bagiye gushyingira umwana muri Kenya

Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Kamashangi mu Karere ka Rusizi, ababyeyi bafashwe bagiye gushyingira umwana w’imyaka 16 muri Kenya.

Aba babyeyi bari bagiye gushyingira uyu mwana wabo (wambaye ijipo itukura) ataruzuza imyaka y'ubukure.
Aba babyeyi bari bagiye gushyingira uyu mwana wabo (wambaye ijipo itukura) ataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2016, ni bwo abaturage batanze amakuru ko ababyeyi b’uwo mwana bagiye kumushyingira hanze atabishaka kandi adakwije imyaka. Abo babyeyi bakaba bafashwe mu gihe umugabo wamushakaga yari amaze gufata.

Umwe mu babyeyi b’uyu mwana, Habimana Maulidi, avuga ko gusabwa k’umwana we yabihatiwe n’umugore we kuko ngo yari yabyanze, ariko akomeza kubimucengezamo kugeza aho abyemereye.

Abaturage bakibimenya bihutiye gutanga amakuru.
Abaturage bakibimenya bihutiye gutanga amakuru.

Uyu mugabo yemeza ko uwashakaga umukobwa wabo yari yarafashe irembo ariko akavuga ko bazabisubiza.

Ati “Ibintu byo kurambagiza umwana w’umukobwa w’iwanjye byaje bintunguye nari nabyanze umugore akomeza kubincengezamo ndabyemera. Umugabo yaraje afata irembo yazanye amasuka n’amajerekani, ariko nabishaka tuzabimusubiza ubu nabivuyemo umwana na we yarabyanze avuga ko ashaka kwiga.”

Nubwo Kigali Today yashatse kuganiriza Nikuze Amina, nyina w’uwo mwana, akabyanga, biravugwa ko ari we wari ushigikiye ko umwana wabo arongorwa ataruzuza imyaka y’ubukure, ndetse bigakekwa ko yaba yarafashe inkwano y’ibihumbi magana ane.

Irankunda Egenie ushinzwe inama y’igihugu y’abagore mu Kagali ka Kamashangi, yavuze ko ababyeyi b’uyu mwana bashobora kuba bari bagiye guhohotera uyu mwana kubera irari ry’amafaranga, dore ko na we atari akeneye kuva iruhande rw’ababyeyibe kubera ko akiri muto.

Polisi n'ubuyobozi bw'akagari bari muri icyo kibazo.
Polisi n’ubuyobozi bw’akagari bari muri icyo kibazo.

Ati “Twabimenye mu gitondo tubatumizaho mu kagari ariko batubwira ko bakiriye inkwano y’amajerekani n’amasuka, ariko bavuga ko biyemeje kubisubizayo. Uwo muntu bari bagiye kumushyingiraho bavuga ko ari uwo muri Kenya n’umwana ntamuzi, ni ryarari ry’amafaranga gusa.”

Uyu mwana w’imyaka 16 bari bagiye gushyingira yiga mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye, naho ababyeyi be bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kamembe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Abobyayi nihohoterwa babahanepe?

tumukunde vava yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ariko se ko nshimye guhanwa kw’abo babyeyi gito, uwo muryango w’abana usigaranye na de? Cg se n’uwo mwana abaye uwa nde? Murebe neza ko nta bindi bibazo bizakomerera uwo muryango.

Alias Mbabarengirente yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ariko bisuzumanwe ubushishozi. Hari ubwo n’umukobwa yigira ikirara ari muto ugasanga arusha na nyina kuba umugore bikarutwa n’uko yagenda basi akabana n’umugabo. Ubundi se igitumye agira 16years akiri muri senior one cyo ni iki kweli? Ubu abri senior one ufite myinshi 13 kuko yatangiye p1 afite 7years. Nawe asuzumwe ibye ntibisobanutse

kiki yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

rwose aba ni ababyeyi gito umubyeyi akikuraho umwana utarageza igihe ngo ni amafaranga biragayitse

chantal alias gogo yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

bahanwe cye rwose.agahinda kuwo mwana ndakumva kuko nange mpanganye nikibazo nkicyo cyo kujyanwa muri nigeria ariko nange nimbo bikomeje nziyambaza inzego zumutekano.

arias yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

oya rwose ntabwo bidukwiriye nkabanyarwanda

arias yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Mbega ibintu bibabaje!! koko tugiye guhindura abana bacu ibicuruzwa? uburenganzira bw’ umwana nibwubahirizwe abo babyeyi bahanwe.kandi ndashima abo baturage batanze amakuru.

Betty yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Koko, nukuri ntabwo nsabye ngo muhanywe ariko nibura mujyanwe mw’itorero mugororwe byazabagirira akamaro!

che yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

bashyikirizwe ubutabera kuko icyo ni icyaha cyo guhohotera umwana no kumuvutsa uburenganzira bwe ndetse abantu nkabo batanga umwana wabo ataregeza imyaka y’ubukure babitondere wasanga batanga nababandi( human trafficking).

tiger yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka