Basanga umutekano bafite ari ipfundo ry’ibyagezweho

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo abikorera n’abandi basabwe kunoza no kongera ibyo bakora kuko iyo umutekano uhari nta kidashoboka.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagize ati “Mureke imiyoborere myiza n’umutekano usesuye by’Igihugu cyacu, byubakire ku myumvire myiza y’Abanyarwanda, no ku musaruro mwiza w’ibyo dukora turusheho kuwunoza no kuwongera twihute mu bukungu”.

umushoramari Sina Gerard yashimiwe cyane na Guverineri ku gukora urusenda rwitwa “akabanga” yashimiwe no gutanga interineti ku buntu yakoreshejwe mu imurikabikorwa.
umushoramari Sina Gerard yashimiwe cyane na Guverineri ku gukora urusenda rwitwa “akabanga” yashimiwe no gutanga interineti ku buntu yakoreshejwe mu imurikabikorwa.

Mu ijambo rye, yakomehje avuga ko nk’ u Rwanda Igihugu cy’igihangange mu miyoborere myiza, abantu badakwiye kuba indorerezi y’ibikorwa byiza bihari, ko ahubwo bagomba kubyongera n’abandi bakabyigiraho bagakora cyane bikaba iturufu yo kwimakaza iby’iwacu no kwiha agaciro”

Abitabiriye imurikabikorwa ngo bakaba barungukiyemo byinshi harimo kwigira ku bandi, kumenyekanisha ibyo bakora no kubona amasoko yagutse.

Uhagarariye Koperative COTEMU ihinga ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A bikorwamo imigati amandazi n’ibisuguti Muhayimana Marguerite yagize ati “iri murikabikorwa ryatugiriye akamaro kanini kuko twaracuruje, kandi twanabonye ama komande menshi y’abantu bo mu Ntara y’Iburasirazuba tuzajya tugemurira”

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rigamije kumurikira abaturage ibyagezweho ndetse n’ibibakorerwa, hashimiwe benshi bagize uruhare mu kumurika ibyo bakora, banahabwa inyemezabumenyi(certificats) n’igikombe cy’ishimwe kuko babaye Indashyikirwa.

Bamwe muri bo, ni umushoramari Sina Gerard wamuritse ibicuruzwa bitandukanye uzwi cyane ku gukora urusenda rwitwa “Akabanga”rugemurwa no mu mahanga kuko ari kimwe mu byakunzwe n’abanyamahanga benshi kandi bikaba bininjiza amadevise mu Gihugu.

Sina yanashimiwe kandi kuba ariwe wahaye ku buntu interineti yakoreshejwe n’abafatanyabikorwa n’abamurikaga mu gikorwa cyose cy’imurikabikorwa; hanahembwa kandi EUCL icuruza umuriro w’amashayanyarazi ku bikorwa yamuritse no kuba yaratanze ku buntu umuriro wose wakoreshejwe muri icyo gikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka ka Rulindo Emmanuel Kayiranga yagize ati “Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ni umwanya mwiza w’abafatanyabikorwa wo kumurika ibyo bagezeho no kumurikira abaturage ibibakorerwa naho bigeze no gufata ingamba zo kureba icyakorwa ngo birusheho kugenda neza.

Basabwe kandi kujya bakoresha ikoranabuhanga mu byo bakora byose kuko ari kimwe mu byihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka