Rubavu: Abajabura umucanga baratakamba kubera imisoro ya Njyanama

Abikorera mu Karere ka Rubavu bajabura umucanga mu mugezi wa Sebeya bakawugurisha abubatsi, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ku musoro bashyiriweho.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ntibuvuga rumwe n'abaturage bajabura umucanga muri Sebeya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibuvuga rumwe n’abaturage bajabura umucanga muri Sebeya.

Ikibazo cyavutse nyuma y’umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye ku wa 27 Kamena 2016 wemezaga ko ikamyo y’umucanga ukurwa mu mugezi wa Sebeya izajya igurishwa amafaranga ibihumbi 20, akarere kagatwara ibihumbi 10Frw n’abajabura umucanga bagatwara ibihumbi 10Frw.

Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama uvuga ko igiciro cy’umucanga kitagomba kwiyongera ku bagura umucanga kuko umusoro wiyongereye ku bajabura umucanga gusa.

Ba rwiyemezamirimo bajabura umucanga bari basanzwe bishyura ibihumbi 30 by’umusoro w’Ikigo c’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ntibanyuzwe n’uyu mwanzuro kuko bawunenga kubunamaho no kubahombya.

Abaturage bamwe bavuga ko babuze akazi, imibereho igahungabana.
Abaturage bamwe bavuga ko babuze akazi, imibereho igahungabana.

Kimenyi Clement, umuyobozi mu ishyirahamwe rya OTP ricukura umucanga mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama, avuga ko ubusanzwe kujabura umucanga wuzuye ikamyo kugeza upakiwe, bibatwara ibihumbi 15Frw.

Ngo kuba akarere kavuga ko ikamyo igomba kugura ibihumbi 20 abajabura bagafatamo ibihumbi icumi ni igihombo.

Ati “Ntitwashobora gutera imbere kuri iyi mikorere kuko dukorera mu gihombo. Kujabura kugeza upakiye ikamyo bidutwara ibihumbi 15Frw none akarere karaduha ibihumbi 10, kandi dufite imyenda twafashe twubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.”

Kimenyi avuga ko mu myaka itanu bakora umushinga wo kujabura umucanga, bagendeye ku mabwiriza yo kurengera ibidukikije n’agenga ibirombe n’ubucukuzi, bituma bafata inguzanyo mu mabanki kugira ngo bubahirize amategeko ariko kuba akarere kabasaba undi musoro birimo kwangiza imikorere.

Umucanga ntukibona isoko nk'uko byahoze muri 2014.
Umucanga ntukibona isoko nk’uko byahoze muri 2014.

Ati “Dutangira twagendeye ku mabwiriza n’amategeko agenga ubucukuzi n’ibirombe, twaguze imirima yegereye umugezi kugira dukorere inyuma ya metero icumi, twubatse ibiraro kugira ngo imodoka zitugereho, none amabwiriza mashya aratuma tudashobora kwishyura inguzanyo twafashe.”

Akazi ko gucukura umucanga mu mugezi wa Sebeya gatunze imiryango ibarirwa mu bihumbi bibiri, nk’uko bitangazwa n’abakora ako kazi, bakabihera ku bakora nyakabyizi bajabura umucanga n’abawupakira imodoka.

Kuba akarere karongereye umusoro, abaturage bari bafite akazi bavuga ko byabateye igihombo no kubura imirimo.

Nakure Phoibe avuga ko ubu kubona ubwisungane mu kwivura ari ikibazo kubera umirimo yahagaze kuri bamwe.

Ati “Twarahagaze kuko umucanga wari udutunze utagicuruzwa. Benshi mu bari batunzwe no kujabura umucanga ubu barashonje.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga iki kuri uwo musoro?

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko ibivugwa n’abajabura umucanga bidahuye n’ukuri kuko umusoro washyizweho n’inama njyanama habanje gukorwa icukumburwa ku micururize y’umucanga. Avuga ko amafaranga ibihumbi 15Frw abajabura umucanga bavuga ko bakoresha ku ikamyo, atari yo.

Yagize ati “Akarere ntikakwifuza ko abaturage bako bakorera mu gihombo kuko n’amafaranga y’umusoro atangwa, atajya mu mufuka w’abayobozi ahubwo agaruka mu bikorwa by’iterambere ry’akarere.”

Yakomeje agira ati “Mbere yo gushyiraho uriya musoro, Komisiyo y’Inama Njyanama yabanje kugenzura uko icuruzwa ry’umucanga rikorwa ndetse n’amakuru bagendeyeho bayahawe n’abacukura umucanga. Amafaranga menshi bakoresha ku ikamyo ntarenga ibihumbi bitandatu.”

Murenzi avuga ko bategura inama ku wa 12 Kanama 2016 kugira ngo baganire ku mikoranire myiza ndetse bahane amakuru ku icuruzwa ry’umucanga kandi ko bizatanga umusaruro kuko icyagoranye kumvikana ari impinduka.

Agira ati “Bari basanzwe bagurisha ikamyo ibihumbi 20 bagasorera RRA ibihumbi 30 ku mwaka, ayandi bagashyira mu mufuka wabo. Twaje gusanga n’ahandi umucanga usora, natwe tubishyira mu bikorwa kuko ibiri munsi y’ubutaka no mu mugezi ni ibya Leta, kandi ibi turabikora mu nyungu zo kongera ibikorwa by’amajyambere y’akarere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwanzuro wanjyanama bazongere bawigeho neza kuko gucuruza uhomba birababaza.cyane iyo umusoro urihejuru

jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka