Perezida Kagame yahawe igihembo cy’intangarugero mu guharanira uburinganire
Ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika, ryageneye Perezida Kagame igihembo cy’intangarugero mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.
Uyu muryango watanze igihembo cyiswe ‘Gender Champion Award’ kuri Perezida Kagame na Dr Nkosazana Dlamini Zuma uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016.
Mu Rwanda amategeko yemerera abagore n’abakobwa 30% byibura by’imyanya ifatirwamo ibyemezo biyobora igihugu, akanabemerera kuzungura no guhabwa umurage mu by’iwabo. By’umwihariko Umuryango wa Imbuto Foundation washinzwe na Mme Jeannette Kagame, ukaba wita ku burezi n’imibereho by’abakobwa n’abagore batishoboye.
Akimara guhabwa iki gihembo, Perezida Kagame yashimiye ihuriro ‘African Women Mouvement’ agira ati “Ngomba gukomeza gukora cyane kugira ngo mparanire uyu mwihariko w’icyubahiro mpawe n’abagore ba Afurika.”
Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mme Nkosazana Dlamini Zuma yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ati “Uri urugero kuri twese mu guharanira iterambere ry’umugore.”
Ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere ry’umugore muri Afurika, ryashoje inama y’iminsi ibiri ryakoreraga i Kigali mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, aho ryaganiraga ku burenganzira bw’umugore, nk’imwe mu ngingo zikomeye zizasuzumwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, bazahurira i Kigali mu cyumweru gitaha.
Kureba andi mafoto menshi y’uyu muhango kanda AHA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|