Ntibavuga rumwe ku musoro w’ibikoresho by’ubwubatsi biva mu baturage
Abubatsi bo mu Burasirazuba baravuga ko bishyuzwa umusoro ku bikoresho bagurira abaturage, bo ntibabashe kuwugaruza kuko abo baturage atari abacuruzi bemewe.
Mu bikoresho abafite amakompanyi y’ubwubatsi bakoresha harimo ibikorwa n’inganda bagura mu bacuruzi bemewe, ariko hari n’ibyo bagura mu baturage kandi abenshi ugasanga atari abacuruzi bishyura umusoro nyongeragaciro uzwi nka TVA.
Ibyo ngo bituma abubatsi bagwa mu gihombo kuko iyo bagiye kwishyura umusoro mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) badasonerwa kuri ibyo bikoresho baguze mu baturage, kandi baba barabyishyuye ijana ku ijana batavanyemo umusoro wa TVA.
Twagirayezu Didas ati “Tugira imbogamizi nyinshi. Nk’iyo tugiye gukora imihanda hari ibikoresho tugura n’abaturage. Nk’itaka rya laterite usanga turigura n’umuturage utariyandikishije nk’umucuruzi wishyura umusoro nyongeragaciro.”
Gakway Felicien, ufite ikompanyi y’ubwubatsi yitwa SCGF, yungamo ati “Ya micanga, bya biti dukoresha mu bwubatsi babifataho 15% ugasanga tutabona uko tuyagaruza kuko abo tuba twabiguriye badatanga inyemezabuguzi.”
RRA ivuga ko hari abaturage bakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi ku buryo buhoraho, ugasanga badasora kandi binjiza amafaranga menshi ugereranyije n’abandi bacuruzi.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA. Rugenintwari Pascal, atanga urugero rw’abafite ibirombe bicukurwamo amabuye n’umucanga, akavuga ko bakwiye kwiyandikisha ibikorwa byabo bikajya byinjiza imisoro mu isanduku ya Leta.
Cyakora anavuga ko umwubatsi waguze ibikoresho kuri bene uwo muturage akwiye gufatira 15% y’amafaranga yakabaye amwishyura kugira ngo atazagongwa n’umusoro.
Ati “Bariya bantu ntibiyandikisha mu bucuruzi kandi ugasanga amakamyo yirirwa atunda umucanga umwaka ugashira. Tubasaba kwiyandikisha mu buyobozi bw’imisoro kugira ngo bajye basorera ibikorwa byabo, ariko n’uwaguriye umuntu nk’uwo aba yishyira mu bibazo yagombye gufatira 15% kugira ngo na we yubahirize inshingano ze.”
Nubwo abubatsi bataka igihombo bahura na cyo kubera ibikoresho bagura mu baturage, RRA iranababurira kuko ubushakashatsi yakoze bwagaragaje ko abafite amakompanyi y’ubwubatsi badasorera abakozi babo cyangwa ngo babishyurire ubwishingizi kimwe n’ibindi bigo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|