Ntabwo imihigo y’uturere ari ukwiha ikizamini ukanikosora - IPAR

Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi bwa politiki mu Rwanda (IPAR) kiravuga ko imihigo y’uturere itandukanye no kuba umuntu yakwiha ikizamini akanikosora ahubwo ko ivuga ibikorwa bifatika.

Inka z'inyambo ziri mu byagaragarijwe abakora isuzuma ry'imihigo mu Karere ka Nyanza.
Inka z’inyambo ziri mu byagaragarijwe abakora isuzuma ry’imihigo mu Karere ka Nyanza.

Abakozi b’iki kigo batangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016, ubwo bari mu gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2015 - 2016, rizamara iminsi ibiri mu Karere ka Nyanza.

Munyaneza Michel, umukozi wa IPAR uyoboye itsinda ry’abo bakozi, yasobanuye ko igikorwa barimo kigamije kureba ibyagezweho n’ibitaragezweho mu mihigo kugira ngo bifatirwe ingamba.

Aganira n’abakozi b’Akarere ka Nyanza mbere y’uko igikorwa cyo gusuzuma imihigo gitangira, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwerekanye ko imihigo yagezweho ku gipimo cya 95% ariko ko hakwiye gukorwa igenzura rikabishimangira.

Yagize ati “Hari ubwo mushobora kuba mwarikosoye mwenyine hari ibyo mwirengagije. Icyo gihe amanota yamanuka ariko nta nubwo ari igitangaza ko amanota mwihaye yazamuka.”

Isuzuma ry'imihigo mu Karere ka Nyanza ryitabiriwe n'inzego zose zifite aho zihuriye na yo.
Isuzuma ry’imihigo mu Karere ka Nyanza ryitabiriwe n’inzego zose zifite aho zihuriye na yo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagaragarije abari muri iri suzuma ry’imihigo baturutse ku rwego rw’igihugu ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2015 – 2016, imihigo akarere kahize yose muri rusange yagezweho ku bipimo bishimishije ndetse bikaba byaragize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Ntazinda yagize ati “Hari ibipimo twarengeje birimo inyubako nshya y’Akarere, Kubaka icyumba ababyeyi babyariramo na laboratwari mu bitaro by’Akarere ka Nyanza.”

Ku rundi ruhande ariko, ngo hari umuhigo wo gukwirakwiza amashanyarazi utaragezweho biturutse kuri rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano yagiranye n’Akarere ka Nyanza.

Undi muhigo utarageze ku bipimo bya nyabyo byari byiyemejwe n’Akarere ka Nyanza ni uw’ubwisungane mu kwivuza bwagarukiye kuri 71% nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabivuze.

Akarere keretse abasuzuma imihigo ku rwego rw'igihugu uko amata y'i Nyanza aterekwa.
Akarere keretse abasuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu uko amata y’i Nyanza aterekwa.

Mu mihigo y’umwaka wabanje wa 2014-2015, Akarere ka Nyanza kari kaje muri dutatu twa mbere, gahabwa n’igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka