Musenyeri Ngirabanyiginya yashyinguwe mu cyubahiro

Musenyeri Ngirabanyiginya Dominic witabye Imana tariki ya 07 Nzeri 2016, yashyinguwe mu cyubahiro mu iseminari nto ya Nyundo, i Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016

Ubwo basezeraga kuri nyakwigendera Musenyeri Ngirabanyiginya
Ubwo basezeraga kuri nyakwigendera Musenyeri Ngirabanyiginya

Umuhango wo gushyingura Musenyeri Ngirabanyiginya, wari ufite imyaka 79 y’amavuko, waranzwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Phillipe Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare.

Abasenyeri, abapadiri n’abandi batandukanye baziranye baziranye na Musenyeri Ngirabanyiginya bamusezeyeho bavuga ko bahombye umubyeyi kandi Kiliziya Gatolika ihombye umuhanga muri Muzika.

Tariki ya 07 Nzeli 2016 ni bwo byatangajwe ko Musenyeri Ngirabanyiginya yitabye Imana azize indwara ya Diyabete. Yitabye Imana ari mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, yari asanzwe ajyamo kwivuza buri cyumweru.

Musenyeri Ngirabanyiginya atabarutse amaze imyaka 52 mu gipadiri. Yaranzwe n’imirimo n’uburezi mu iseminari nto ya Nyundo yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X.

Musenyeri Ngirabanyiginya azwiho ubuhanga mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana mu Kiliziya.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abashumba ba Kiliziya Katolika batandukanye barimo Abasenyeri, abapadiri batandukanye yareze hamwe n’abandi bayobozi barimo uwahoze ari Perezida wa Repubilika y’u Rwanda Pasiteri Bizimungu.

Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Musenyeri Ngirabanyiginya cyatuwe na Musenyeri Rukamba
Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Musenyeri Ngirabanyiginya cyatuwe na Musenyeri Rukamba

Musenyeri Ngirabanyiginya yavutse 1937 muri Paruwasi ya Kabgayi iri mu karere ka Muhanga. Yatangiye iseminari nto mu mwaka wa 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka