Minisitiri w’Intebe Murekezi arihaniza abaveterineri barya ruswa

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yihanije abagoronome n’abaveterineri barya ruswa bakavangavanga gahunda Leta iba yageneye abaturage.

Ubwo yasozaga itorero “Ingamburuzabukene” ryaberaga mu Karere ka Huye, rigizwe n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge no mu turere, abashinzwe amakoperative mu mirenge no muturere ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari abagoronome ndetse n’abaveterineri bateshuka ku nshingano bahawe zo guteza imbere abahinzi n’aborozi.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yihanije abaveterineri n'abagoronome baka ruswa abaturage muri "Gira inka".
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yihanije abaveterineri n’abagoronome baka ruswa abaturage muri "Gira inka".

Aha Minisitiri w’intebe yagarutse cyane kuri gahunda ya "Gira inka" nk’imwe muri gahunda zikunze kuvugwamo ruswa, avuga ko ibi byose nta kuntu byakorwa veterineri na agoronome batabizi kuko ari bo baba bari hafi mu gutoranya abahabwa inka ndetse no mu gukurikirana uko izatanzwe zorowe.

Yavuze ko igihe habayeho bene aya makosa, uwakagombye kubiryozwa mbere y’abandi ari Veterineri ndetse na Agoronome, kuko biri mu nshingano zabo z’ibanze.

Ati ”Inka zagombaga guhabwa abakene zigahabwa abakire biba byagenze gute? Hari umuveterineri n’umwe uba atabizi?

Iyo izo nka zihawe abatagombaga kuzihabwa, cyangwa zikagurishwa amafaranga akaburirwa irengero, ni wowe veterineri tugomba gufata tukagushyira mu buroko kuko uba urimo utatira igihango wahawe wigishwa ko ugomba gufasha umuhinzi mworozi gutera imbere”.

Bamwe mu basoje itorero, na bo bemera ko hari bagenzi babo bakoraga amakosa nk’ayo, gusa bakavuga ko amasomo baherewe muri iri torero yarabahwituye .

Twizerimana Alphonse, Agoronome w’Umurenge wa Jomba mu Kka Nyabihu, avuga ko iri torero ryababereye nk’urwuhagiriro kuri bagenzi babo barangwaga n’imikorere itari myiza, bakaba batashye biyemeje kurushaho kwegera umuturage no kumuteza imbere.

Ati ”Ubu tuvuye mu rwuhagiriro tugiye kugenda twegere abahinzi borozi, abafite izo ngeso mbi batashye biyemeje kuzivamo bagakorera abaturage babateze imbere”.

Izi ntore z’Ingamburuzabukene zatorejwe muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye zisaga igihumbi zikaba zari zimaze iminsi 7 zitozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ndetse n’andi masomo anyuranye arimo imikoro ngiro ndetse n’akarasisi.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka