Miliyoni 560Frw zizishyura abatabonye ingurane z’ubutaka muri Gihwati

Abaturage bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’ingurane zabo ku butaka bwo muri Gishwati, ngo bagiye kwishyurwa agera kuri miliyoni 560Frw.

Miliyoni zisaga 560Frw zizishyurwa abafite ikibazo cy'ingurane muri Gishwati.
Miliyoni zisaga 560Frw zizishyurwa abafite ikibazo cy’ingurane muri Gishwati.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta avuga ko abaturage bari bafite iki kibazo batinze kwishyurwa, ahanini bitewe n’amakosa yagaragaye mu iyuzuzwa ry’ibyangombwa byabo ataratangaga amakuru ahagije kandi asabwa ngo babe bakwishyurwa.

Agira ati “Hari abaturage bagera kuri 700 batigeze basinya ku mpapuro zerekana ibyo bagomba kwishyurwa. Hari abandi bafunguye konti ngo babishyurireho zikamara igihe zidakora banki zikazifunga amafaranga yagenda akagaruka, abo ngabo twongeye gukorana n’amabanki ngo bafungure andi ma konti.”

Avuga ko hari abaturage usanga nimero zabo z’indangamuntu zitarahuraga na nimero z’icyangombwa cy’ubutaka bwabo anagaragaza ko hari amadosiye wasangaga afite utuntu tumwe agenda abura.

Gusa ngo kuri ubu ayo madosiye yoherejwe mu turere herekanwa abaribo, aho batuye n’ibibura muri dosiye zabo kugirango bikosorwe vuba bityo bazahite bishyurwa.

Minisitiri Biruta avuga ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka,urutonde rukosoye rwaba rwasubiye muri MINIRENA kugira ngo abaturage bishyurwe.

Ati “Abazaba bujuje ibyangombwa bazishyurwa vuba hanyuma dukurikirane abo bandi bafite amadosiye atuzuye.”

Minisitiri Biruta avuga ko mu mpera z’uku kwezi hazatangazwa ababuze n’ababuriwe ibyangombwa byabo n’abatakiboneka, abasigaye babyujuje bishyurwe kuko amafaranga yose yari asigaye ari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ubusanzwe abaturage bo muri Gishwati bakaga ingurane bagombaga kwishyurwa agera kuri miliyari 1 na miliyoni 810Frw. Kugeza ubu hamaze kwishyurwa arenga miliyari 1 na miliyoni 200Frw.

Abaturage basaga 1300 ni bo bari baragaragaje ikibazo cy’ingurane zabo ku butaka bwa Gishwati mu Karere ka Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubariwe bwana vincent Biruta ministre wumutungo kamere kuki batatwishyura twebwe twasigaye tutishyuwe abaribafite ubutaka gakondo munkengero sagishwati abandi barayabonye bitejimbere.natwe nibadufa twishyurwe kuko turababaye pe! Ukwezi kwacyenda kurarangiye kandi baratubwiyeko bitazarenga mukwakarindwi. Please mutubarize please! Murakoze cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka