Kutabona amazi ahagije bituma bavoma imigezi

Abaturage bo mu duce tw’amakoro twegereye ibirunga i Nyabihu ngo bafite ikibazo cy’amazi adahagije gituma bavoma mu buvumo n’inzuzi.

Ibigega by'amazi byagiye byubakwa na RDB mu duce tw'ibirunga ariko ngo ntibitanga amazi ahagije ugereranije n'abayakeneye.
Ibigega by’amazi byagiye byubakwa na RDB mu duce tw’ibirunga ariko ngo ntibitanga amazi ahagije ugereranije n’abayakeneye.

Nsengimana Jacqueline wo muri Mukamira avuga ko amazi babona bayakura kure, bagakora urugendo ruri hagati y’iminota 40 n’isaha kugira ngo bayabone.

Mu duce twa Gasizi na Kanyove no mu bice bya Jenda hakaba hari mu hakunze kuboneka icyo kibazo, nubwo hari aho abaturage bavuga ko RDB yagiye yubaka ibigega by’amazi. Gusa ngo ntibitanga ahagije ugereranije n’abayakeneye.

Maniraguha Charlotte avuga ko nubwo hari ibigega ariko amazi aracyari macye, bigatuma birwanaho bajya kuyashakira ahandi.

Nsengimana Jacqueline yemeza ko mu duce twegereye ibirunga hari ikibazo gikomeye cy'amazi.
Nsengimana Jacqueline yemeza ko mu duce twegereye ibirunga hari ikibazo gikomeye cy’amazi.

Agira ati “Bavoma mu buvumo mu bibare,ni mu birometero byinshi ahantu bagenda nk’amasaha abiri.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Karehe Bienfait avuga ko ikibazo cy’amazi gihari ariko hagenda haboneka ibisubizo buhoro buhoro uko ubushobozi buboneka.

Ati “Muri ya nkunga ya RDB y’ibikomoka ku bukerarugendo hari ibigega byagiye byubakwa. Ubu hari Koperative ahangaha yitwa Kalisimbi igenda ireba aho akenewe.”

Umuyobozi w’akarere Uwanzwenuwe Theoneste avuga ko buhoro buhoro uduce twinshi tutagiraga amazi tugenda tuyabona, ariko akizeza abaturage ko hari kwiga umuti wo kugikemura burundu.

Ati “Aho rero ataragezwa muri utu duce twegereye cyane ibirunga, ubuherutse ubwo nabonanaga na Minisiteri ishinzwe ingufu n’amazi, twasuraga ibigega biri muri Kabatwa.

Byari biteganirijwe gukoreshwa mu gikorwa cya Gaz methane ariko mu gihe uwo mushiga utagikomeza, twumvikanye ko kimwe muri byo cyashyirwamo amazi, akadufasha mu kuyageza ku baturage begereye ibirunga. Ni igikorwa twumva ko kizagerwaho mu minsi ya vuba.”

Nubwo i Nyabihu bivugwa ko bafite amazi meza hejuru ya 60%, haracyari ibice by’imisozi miremire ya za Muringa, Rurembo n’igice cya Gishwati bikeneye amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka